Abatumiza ibicuruzwa muri Aziya barizezwa umutekano wabyo

Kompanyi ya ASIAFRICA Logistics Ltd ikorana n’abacuruzi bo muri Afurika batumiza ibintu bitandukanye ku mugabane wa Aziya cyane cyane mu Bushinwa, irizeza abakorana na yo umutekano w’ibicuruzwa byabo. Iyo kompanyi ivuga ko mu gihe ibicuruzwa byaramuka bigiriye ikibazo mu nzira, ababitumije nta mpungenge bakwiye kugira kuko ubwato bubitwara ndetse n’imodoka biba bifite ubwishingizi.

Bintunimana Faustin, Umuyobozi wa ASIAFRICA Logistics mu Rwanda, avuga ko mu mikorere yabo bahora batekereza ibintu bishya byafasha abacuruzi kugira ngo ubucuruzi bwabo bubashe kwihuta mu gutera imbere, bakibanda no ku kuzamura abacuruzi batoya batumiza ibicuruzwa muri Aziya kugira ngo bave ku gupakiza ikarito imwe kugeza ubwo na bo babasha gupakiza kontineri.

Bintunimana Faustin, Umuyobozi wa ASIAFRICA Logistics mu Rwanda
Bintunimana Faustin, Umuyobozi wa ASIAFRICA Logistics mu Rwanda

Bintunimana avuga ko ibyo basanzwe bakora ari ukuzanira ibicuruzwa abacuruzi, kubafasha kubahuza n’inganda, kubafasha kubishyurira ibicuruzwa, no kubashyigikira mu bucuruzi bwabo babaguriza kugira ngo babashe kwishyura mu buryo bwihuse ibicuruzwa bikimara kubageraho.

Ubuyobozi bw’iyo kompanyi yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2014, buhamya ko hari iterambere rigaragara mu bo bakorana. Umuyobozi wayo mu Rwanda Bintunimana ati “Usanga uwatangiye atumiza CBM imwe (ikarito ingana na meterokibe imwe) umwaka ujya kurangira ageze nko kuri CBM 40.”

Mu mikorere mishya kandi, iyo kompanyi ivuga ko yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abatumije ibicuruzwa kugenzura aho bigeze, nk’uko Bintunimana Faustin, uyobora ASIAFRICA mu Rwanda akomeza abisobanura.

Yagize ati “Niba ikintu kivuye ku ruganda kikagera aho bipakirirwa, kikagera i Mombasa na Dar es Salaam, kugera ku mupaka w’u Rwanda, dufite uburyo bwa ‘tracking system’ ya kontineri bufasha umukiriya aho yibereye kuri telefone ye akabona amakuru y’aho iyo mizigo igeze.

Mu mbogamizi bamwe mu bakiriya bagaragaza harimo kuba batumiza ibicuruzwa, bizezwa ko bizaza vuba nyamara bigatinda.

Bintunimana asobanura ko mu Bushinwa aho benshi bakunda gutumiza ibicuruzwa haba inzira ibicuruzwa binyuzwamo (shipping lines) zirenga 50, ku buryo ibicuruzwa byihuta cyangwa bigatinda bitewe n’uburyo uwabitumije yahisemo gukoresha. Ati “Iyo utumiza ibicuruzwa usobanura igihe ushaka ko bizaba byakugereyeho, urugero niba ari iminsi 30, iminsi 35, cyangwa se iminsi 40. Icyo gihe turicara tukakwereka shipping line tugiye gukoresha kuko buri shipping line iba ifite iminsi igomba gukoresha kuva mu Bushinwa kugera i Kigali.

“Urugero hari igihe shipping line iba izabanza kuzenguruka ikabanza ikanyura Singapour n’ahandi igenda ipakurura, ibyo byose bigenda bitwara umwanya. Hari na shipping line iza ako kanya ivuye mu Bushinwa ikagera i Dar es Salaam cyangwa i Mombasa nta handi hantu ihagaze mu nzira. Iyo yaje muri ubwo buryo nta handi inyuze, ikoresha igihe gito kuruta iyagiye izenguruka mu bihugu bitandukanye igenda ipakurura.”

Abatumiza ibicuruzwa kandi bagarutse no ku bibazo by’umutekano muke wo mu Nyanja aho ibicuruzwa binyura, bizezwa ko kontineri zose zihagurutse u Bushinwa n’ibindi bihugu bazishyiriraho uburyo bwo kuzicungira umutekano ku buryo ibicuruzwa bigera ku byambu nta kibazo bihuye na cyo.

Habimana Jean Marie Vianney ucuruza imyenda mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Karitsiye Mateus, ashima imikorere ya kampani ya ASIAFRICA Logistics Ltd.

Ati “Nkimara kuyigeramo, bimwe mu bibazo nagiriraga mu yandi makampani nasanze bo babasha kubikemura byose. Imikoranire yanjye na bo iramfasha mu bucuruzi bwanjye. Batwijeje ko hari ibindi byinshi bishya bagiye kujya batugezaho. Batwijeje kandi ko ibicuruzwa byacu biramutse bigiriye ikibazo mu nzira, batwishyura, kuko ubwato buba bushobora kuraswa mu nyanja cyangwa bugashimutwa, cyangwa bukarohama, rero twabyishimiye cyane. Mu yandi makampani hari aho bijya bibaho ibintu bikabura, bagahomba, cyangwa bakishyurwa ibintu bike.”

Umuyobozi Mukuru wa ASIAFRICA Logistics Ltd, Mr. Lister ukomoka mu Bushinwa, avuga ko biyemeje gukorana n’u Rwanda kubera uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda buba bwarashyizeho mu korohereza abikorera n’abashoramari.

Umuyobozi Mukuru wa ASIAFRICA Logistics Ltd, Mr. Lister (ufite indangururamajwi) ashima ingamba zashyizweho n'u Rwanda mu gufasha abakora ubucuruzi
Umuyobozi Mukuru wa ASIAFRICA Logistics Ltd, Mr. Lister (ufite indangururamajwi) ashima ingamba zashyizweho n’u Rwanda mu gufasha abakora ubucuruzi

Yagize ati “Iki gihugu ni cyiza, gifite umutekano, kandi dushaka kuba ikiraro gihuza u Bushinwa n’u Rwanda mu guhuza abakiriya bo mu Rwanda n’ibicuruzwa biva mu Bushinwa. Ibyo bifasha mu iterambere ry’ibihugu byombi. Turizeza abakiriya bacu ko tuzakora ibishoboka byose ibicuruzwa byabo bikagira umutekano mu nzira kandi bikabageraho bidatinze, kandi ku giciro cyiza.”

Uyu muyobozi na we yizeza abatumiza ibicuruzwa ko umutekano wabyo uba wizewe kuko ubwato bubitwara mu nyanja ndetse n’imodoka zibitwara ku butaka biba bifite ubwishingizi ku buryo ibicuruzwa biramutse bigiriyemo ikibazo, uwabitumije yishyurwa.

Andi mafoto:

Umuhanzi Kenny Sol yasusurukije abitabiriye umuhuro w'abayobozi n'abakozi ba ASIAFRICA n'abakiriya babo
Umuhanzi Kenny Sol yasusurukije abitabiriye umuhuro w’abayobozi n’abakozi ba ASIAFRICA n’abakiriya babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka