Umuturage yungukira ate mu izamuka ry’ubukungu bw’Igihugu?

Nyuma y’aho Guverinoma itangarije ko Ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku rugero rurenga 8% mu myaka ya 2021-2023, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasubije abatekereza ko izo nyungu zitabageraho ko hari uburyo babyungukiramo batabizi.

BNR
BNR

Prof Kasai Ndahiriwe uyobora Ishami rishinzwe Politiki y’Ifaranga muri BNR, atanga urugero kuri serivisi z’amahoteli na resitora, kuko ari zo ngo zatanze umusaruro mwinshi ugera kuri 18% muri iryo zamuka ry’ubukungu.

Agira ati "Ubukungu bwazamutseho 8%, bivuze ko umusaruro mbumbe w’Abaturarwanda bose uba wiyongereyeho 8%, ni impuzandengo kuko ushobora gusanga wowe byariyongereyeho 10%, kuri njye byariyongereyeho 5%, undi we nta cyo yabonye (ari 0%)."

Prof Ndahiriwe atanga urugero ku mworozi wari ufite inka 10 mu mwaka wa 2021, uwa 2022 ugasiga havutse indi imwe, ubukungu bw’urwo rugo ngo buba bwiyongereyeho nka 10% cyangwa 1/10 kubera ya nka imwe yiyongereye ku zindi 10.

Avuga ko ubukungu bw’uwo mworozi iyo bushyizwe hamwe n’ubw’abandi bose mu Gihugu bafite imirimo ibyara inyungu nk’ubuhinzi, serivisi, inganda n’ibindi, ni cyo bita umusaruro mbumbe.

Serivisi zivugwaho kurusha ibindi kuzamura umusaruro w’ubukungu mu myaka itatu ishize, zirimo ubukerarugendo cyane cyane amahoteli na resitora byagaburiye abitabiriye inama nka CHOGM, ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye, uburezi, ubuvuzi, ubwubatsi, umutekano n’ibindi.

Prof Ndahiriwe agira ati "Ushobora kuba ukora muri Hoteli, iyo igize abakiriya benshi ishaka abandi bakozi mukabona amafaranga muri benshi, ya mafaranga ubonye ukayahaho uwo mwashakanye na we agahemba umukorera mu murima, na we akishyurira umwana ishuri. Ni uruhererekane kuko urwego rwagenze neza rufite uko ruhereza izindi nzego rutabizi."

Mu bindi byiciro by’Ubukungu Prof Ndahiriwe avuga ko byazamuye Ubukungu mu myaka itatu ishize, hari inganda zivugwaho kuba zariyongereye ndetse zikongera umusaruro w’ibyo zikora.

Umucuruzi wa matola witwa Kadogo ukorera i Nyabugogo, avuga ko nta gisobanuro yari asanzwe afite iyo yumvise ko ubukungu bwazamutse, ariko impinduka kuri we no ku bandi ngo arazibona ko zabayeho mu myaka itatu ishize.

Kadogo avuga ko muri 2021 yari afite iduka rimwe rya matola, ubu akaba amaze kugira amaduka ane yazo, ndetse ngo yabashije no kwiyubakira inzu nyamara icyo gihe yari ari mu bukode.

Kadogo mu gusobanura impinduka yabonye ku bandi agira ati "Hano muri Nyabugogo hahoraga abantu benshi batagira imirimo, bagahora bicaye, ariko ubu ubona ko buri wese ahuze afite icyo arimo gukora."

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahaye Inteko ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, kivuga ku buryo Ubukungu bwazahutse kuva muri 2020-2023, yavuze ko muri icyo gihe hari abaturage barenga ibihumbi 500 babonye imirimo ibabyarira inyungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka