Umutungo wa RNIT Iterambere Fund wageze kuri Miliyari 41Frw

Ubuyobozi bw’Ikigega RNIT Iterambere, bwatangaje ko umutungo w’iki kigega wageze kuri Miliyari zirenga 41 z’Amafaranga y’u Rwanda muri 2023, uvuye kuri Miliyari zirenga 28 wariho muri 2022.

Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund avuga ko mu byo bishimira harimo no kuba barungutse abakozi bashya
Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund avuga ko mu byo bishimira harimo no kuba barungutse abakozi bashya

Kwiyongera k’umutungo byatumye haboneka inyungu igana na Miliyari 3,494,623,091 zivuye kuri Miliyari 2,209,399,923 bivuze ko inyungu yazamutse ku kigero cya 53%.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, mu Nama rusange y’abanyamuryango b’icyo kigega isanzwe iba buri mwaka.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambre Fund, Jonathan Gatera Sebagabo, yashimiye cyane abanyamuryango bitabiriye, anababwira ko umwaka ushize wa 2023 wababereye mwiza mu buryo butandukanye, kubera ko uretse kuba barawungukiyemo amafaranga ariko banungutse abanyamuryango bashya.

Yagize ati “Twungutse mu buryo bw’ikigega, twunguka mu buryo bw’abashoramari bashya, mu mwaka wa 2023 twungutse abashoramari bagera ku bihumbi birindwi biyongereye, ni umubare utubutse kuba twaravuye ku bihumbi 12. Uyu munsi tumaze kurenga ibihumbi 20, abantu ku giti cyabo, ariko n’abantu bishyira hamwe mu bimina bariyongereye ni benshi cyane.”

Akomeza agira ati “Byatumye umutungo uva kuri Miliyari 28, ukaba umaze kurenga Miliyali 41. Ikindi navuga n’uko n’abantu bamwe basaba amafaranga kuyasubizwa, umubare wabaye munini, ariko amahirwe ni uko bose bayabonye kandi ku gihe gikwiriye, ku buryo twatanze Miliyari zisaga 2.5, bivuze ngo kuva ikigega cyatangira umutungo tumaze kwakira mu kigega urasaga gato Miliyari 50, ubariyemo ayo dufite ubungubu n’amaze kugenda asubizwa abantu. Navuga ko turimo dutera imbere nk’uko ikigega cyitwa.”

Abanyamuryango b'Ikigega RNIT Iterambere bavuga ko bishimira kuzigama muri icyo kigega
Abanyamuryango b’Ikigega RNIT Iterambere bavuga ko bishimira kuzigama muri icyo kigega

Muri iyo nama kandi nibwo hatangijwe ku mugaragaro uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga, muri serivisi zitandukanye zitangirwa muri icyo kigega.

Bamwe mu banyamuryango ba RNIT barimo abashoramari ndetse n’urubyiruko baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko icyo kigega cyabafashije mu buryo bwo kwiteza imbere kubera ko batanga inyungu iri hejuru ugereranyije n’ahandi, kandi kubitsa bikaba bidasaba amikoro ahambaye ugereranyije no mu bindi bigo by’imari.

Umwe muri bo yagize ati “Kuba naragihisemo, nararebye nsanga bafite inyungu nyinshi ngereranyije n’ibindi, kuko nabonaga y’uko ushyiramo amafaranga yawe uguzemo imigabane, uko iminsi igenda ishira ya mafaranga akagenda yunguka, ndavuga nti nta cyiza nk’ibingibi gushyira amafaranga ahantu uko umunsi ushira hari icyiyongeraho,”

Mugenzi we ati “Nayashyizemo nzatangira umushinga runaka, ariko nari ntarabona uburyo nzawukora, byamfashije kuba ntayakoresha mu buryo budateganyijwe bikandinda kuyasesagura, bikampa uburyo bwo kuyabika ahantu hizewe anunguka.”

Undi ati “Jye natangiye nizigamira gacye gacye muri RNIT, ariko igihe nari narahize cyo kugura ikibanza, intego nari narihaye mu myaka itatu nko mu myaka nk’ibiri nahise mpura n’umuntu ushaka kugurishya ikibanza cye, ariko ashaka mafaranga mu buryo bwihutirwa cyane, ndavuga nti singombwa ko ya myaka navuze igera, icy’ingenzi ni uko intego nihaye naba nyigezeho, ni ko kuyigeraho muri ubwo buryo.”

Nubwo hamuritswe uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa n’abanyamuryango ndetse n’undi wese ukeneye kumenya ibijyanye n’imikorere y’icyo kigega, ariko abanyamuryango bavuga ko bifuza ko hari ibyanozwa birimo kuba bohererezwa ubutumwa bugufi bubamenyesha umubare w’ibanga wa konti kandi nta ruhare bagize mu kuwuhitamo, ndetse no kwigishwa uko rikoreshwa kuri bamwe.

Bamwe mu banyamuryango basaba ko hari ibyakosorwa mu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga
Bamwe mu banyamuryango basaba ko hari ibyakosorwa mu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga

Ikigega RNIT Iterambere Fund cyatangiye muri 2016, kikaba gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust/ RNIT).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka