Kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020 nibwo akanama k’ubujurire ka Ferwafa kayobowe na Me Kajangwe kateranye, gasuzuma ubujurire bwa Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports.

Nyuma yo gusuzuma kwisobanura kwa Munyakazi Sadate wari wahanishjwe amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, basanze ikirego Ferwafa yaragitanze ikererewe, bituma igihano yari yahawe gikurwaho.
Komisiyo y’ubujurire ishingiye ku ngingo ya 5 y’amategeko y’ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru agenga imyitwarire iteganya ko ikirego kigomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi ikurikira igihe icyaha cyakorewe (La plainte doit être déposée endéans deux jours ouvrables après constatation des faits incriminés), yafashe imyanzuro ikurikira:
Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ubujurire bwa Munyakazi Sadate bufite ishingiro.
Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ikemezo cya komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA kivanweho mu ngingo zacyo zose.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo bamureke kuko barananiwe peeee!!Inshuti zingahe bamuhana nyuma ngo...iyi FERWFa nayo🤭🤭.Nzabandora Ni mwene Bazirubusa.
Oke ikipe yimana wayumvishe Imana itugenda imbere ntabwo yadutererana
Oke imana abareyo iradukunda tuzajya tuzisimbuka sadate wacu turikumwe nubwo abamurwanya bagihari ariko nabamusyhigikiye turahari ubaka ikipe irambye sadate sadate sadate turikumwe