#Qatar2022: Bitunguranye! Arabie Saoudite itsinze Argentine
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya gatatu ry’igikombe cy’isi 2022 wabaye kuri uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu ya Arabie Saoudite yatunguranye itsinda Argentine ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe ibitego 2-1.

Mbere yuyu mukino Argentine yahabwaga amahirwe yo gutsinda mu buryo busa nkubworoshye. Ibi ninako yabitangiye ikina neza kuko ku munota wa cumi Lionel Messi yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti.

Ku munota wa 29 Lautaro Martinez yatsinze igitego ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Arabie Saoudite yagitangiye ikina neza cyane yatinyutse byatumye ku munota wa 48 Saleh Al-Shehri ahabwa umupira na Firas Al-Buraikan atsinda igitego cya mbere cyo kwishyura.

Arabie Saoudite yakomeje gukina neza bituma nyuma y’iminota itanu gusa ku munota wa 53 Salem Al-Dawsari yahaye amahirwe igihugu cye atsinda igitego cya kabiri. Argentine yakoze ibishoboka byose ngo yishyure inabone intsinzi ariko umukino urangira itsinzwe ibitego 2-1.


Arabie Saoudite itsinze Argentine ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ruheruka gusohoka tariki ya 6 Ukwakira 2022 iri ku mwanya wa 51 mu gihe Argentine iri ku mwanya wa gatatu ku Isi.

Muri iri tsinda saa kumi nebyeyi Pologne irakina na Mexique.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|