Mu mikino yabaye harimo umukino wo mu itsinda rya mbere wabaye ya saa cyenda aho u Bwongereza bwanyagiye Iran ibitego 6-2. Ibi bitego byatsinze na Jude Bellingham, Bukayo Saka watsinze bibiri, Raheem Sterling na Marcus Rashford watsinze igitego yinjiye mu kibuga asimbuye.




Saa kumi n’ebyiri kandi habaye umukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere ukurikira ufungura wabaye ku Cyumweru. Uyu mukino wahuje ikipe y’u Buholandi na Senegal, muri uyu mukino Senegal n’ubwo yihagazeho ariko byarangiye iwutsinzwe ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri bitsinzwe na Cody Gakpo na Davy Klassen winjiye mu kibuga asimbuye.







Umukino wasoje indi y’umunsi, ni umukino Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yangayijemo igitego kimwe kuri kimwe na Wales. Igitego cya USA cyatsinzwe Timothy Weah, uyu akaba ari umuhungu wa Perezida wa Liberia George Weah, agitsinda ku munota wa 36.

Igitego cya Wales cyaje kuboneka ku munota wa 82 kuri Penaliti n’ubundi bari bamaze kumukoreraho, aba ari nawe uyinjiza umukino urangira ari igitego 1-1.
Kuri uyu wa kabiri mu itsinda rya gatatu Argentine irakina na Saudi Arabia, saa kumi nebyiri Mexique ikine na Pologne naho saa tatu habe umukino wo mu itsinda rya kane aho u Bufaransa burakina na Australia.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|