Karim Benzema ntabwo azakina Igikombe cy’Isi
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema, ntabwo azakina Igikombe cy’Isi 2022 gitangira kuri iki Cyumweru muri Qatar.
Ibi ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yabyemeje mu ijoro ryakeye, ivuga ko kubera imvune uyu mugabo w’imyaka 34 atazagaragara muri iri rushanwa riruta ayandi mu mupira w’amaguru ku isi.

Umutoza w’ikipe y’u Bufaransa, Didier Deschamps, yavuze ko ababajwe n’iyi nkuru ariko ko yizeye ikipe afite.
Yagize ati “Ndababaye cyane ku bwa Karim Benzema wari wagize iki gikombe cy’Isi intego ikomeye. Mfitiye icyizere cyinshi ikipe yanjye. Tuzakora buri kintu cyose kugira ngo duhangane n’akazi gakomeye kadutegereje."
Muri iki gikombe cy’Isi uretse Karim Benzema utazagikina, u Bufaransa buzakina budafite abandi bakinnyi bakomeye kubera imvune barimo Paul Pogba, Ngolo Kante, Presnel Kimpembe, Christopher Nkuku waherukaga kuva mu ikipe kubera imvune yagiriye mu myitozo.
U Bufaransa buri mu itsinda rya kane aho buri hamwe na Australia bazakina umukino wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2022 saa tatu z’ijoro,Tunisia na Denmark.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|