
Ibi bibaye nyuma y’uko iyi kipe biyisabye gutegereza umukino w’umunsi wa 38 wa shampiyona wanasozaga umwaka w’imikino 2023-2024, aho Man City yari yakiriye Westham United ndetse ikaba yasabwaga gutsinda uyu mukino ikegukana igikombe kuko ariyo yari iyoboye urutonde mu mikino 37 yari imaze gukinwa.
Hakiri kare cyane ku munota wa kabiri w’umukino Man City yasoje ibyo yasabwa gukora ubwo Bernardo Silva yahaga umupira Phil Foden wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’iyi shampiyona maze acenga James Ward-Prowse ahita atera ishoti rya kure atsinda igitego mu izamu rya Alphonse Aréola.

Ku munota wa 18 w’umukino Man City yabonye igitego cya kabiri ubwo umupira wazamukaga wageze kuri Jérémy Doku ku ruhande rw’ibumoso maze awuha neza Phil Foden n’ubundi wari wageze mu rubuga rw’amahida ahita awushyira mu izamu.
Ku munota wa 40 ku kibuga Emirates aho Arsenal yari yakiriye Everton haturutse inkuru itari nziza ubwo Idrissa Gueye, yatsindaga igitego nyamara iyi kipe y’i Londres yarebaga ko Man City yatsindwa. Nyuma y’umunota umwe ariko Arsenal yishyuye ku ishoti ryatewe na Takehiro Tomiyasu ari nako kwa Man City Westham yari yishyuye ku igitego cyiza cyatsinzwe na Mohamed Kudus maze amakipe yombi aruhuka Man City ifite ibitego 2-1 mu gihe Arsenal yanganyaga na Everton 1-1.

Mu gice cya kabiri cy’iyi mikino yari ihanzwe amaso Man City City niyo yagize icyo igikoramo hakiri kare ubwo ku munota wa 58 Rodri yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Bernardo Silva. Ni mugihe Arsenal yagiye ikora impinduka zitandukanye ngo irebe ko yabona intsinzi nubwo ntacyo yarikumara bitewe nuko Man City yari yamaze kwizera intsinzi.
Ku munota wa 89 Arsenal yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kai Havertz ku mupira yahawe na Martin Ødegaard ari nako kuruhande rwa Man City, Westham United yatsindaga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Thomas Soucek ariko baracyanga, umukino urangira Man City Itsinze ibitego 3-1 inatwaye shampiyona 2023-2024 ifite amanota 91, Arsenal yo yatsinze 2-1 isoreza ku mwanya wa kabiri n’amanota 89.

Mu yindi mikino yari ifite icyo ivuze cyane, ikipe ya Tottenham Hotspurs yatsinze Sheffield United 3-0 isoreza ku mwanya wa Gatanu n’amanota 66 ayemerera kuzakina Europa League naho Chelsea yatsinze Bournemouth 2-1 yabaye iya gatandatu n’amanota 63 nayo ikazakina irushanwa rya UEFA Conference League gusa imibare kuri Chelsea, igaragaza ko mu gihe Man City yatsinda Manchester United ku mukino wa nyuma wa FA Cup uri mu mpera z’icyumweru gitaha yazakina UEFA Europa League, hanyuma Man United igakina Conference League.
Ku kibuga cya Liverpool Anfield naho haberaga umukino wa shampiyona aho iyi kipe yatsinzemo Wolves ibitego 2-0, ukaba wari uhanzwe amaso kuko wari uwa nyuma umutoza Jurgen Klopp yayitozaga kuva yayigeramo mu Ukwakira 2015 dore ko yari yatangaje ko ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye atazakomezanya nayo.


Jurgen Klopp iyi kipe yatwayemo ibikombe birindwi muri rusange birimo shampiyona na Champions League akaba uyu mwaka shampiyona irangiye ayisize ku mwanya wa gatatu n’amanota 82.







National Football League
Ohereza igitekerezo
|