Ni urutonde rurimo abakinnyi b’imbere mu gihugu barimo barindwi ba APR FC, batatu ba Rayon Sports, babiri ba Police FC ndetse na Bugesera FC ifitemo abakinnyi babiri barimo umunyezamu Niyongira Patience na Dushimimana Olivier "Muzungu" bamaze iminsi bitwara neza n’abandi batandukanye.
Abakinnnyi bakina hanze barangajwe imbere n’umunyezamu Ntwali Fiacre, Djihadi Bizimana, Hakim Sahabo na Rwatubyaye Abdoul n’abandi batandukanye.
Mu bakinnnyi bahamagawe ntihagaragayemo rutahizamu wa Bugesera FC Ani Elijah byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora guhamagarwa nkuko yari babyemereye Kigali Today

Amavubi kugeza ubu ayoboye itsinda
Amavubi azakirwa na Benin tariki ya 6 Kamena 2024 muri Côte d’Ivoire mu gihe tariki 11 Kamena 2024 azakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
amavubi tuzatsinda sudani yepfo 5 kurizero merereye nyamasheke
Uriyamutoza nashyiremoimbaraga
Mukomerezaho kumakuru mutugezaho