U Rwanda rwatsinze Uganda rwegukana irushanwa #IHFTrophy muri Ethiopia (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Uganda ku mukino wa nyuma, ihita yegukana irushanwa IHF Trophy ryaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia

Kuri uyu wa Gatanu muri Ethiopia hasojwe irushanwa IHF Trophy ryahuzaga ibihugu bigize Zone 5 mu mukino wa Handball, mu batarengeje imyaka 18 ndetse n’abatarengeje imyaka 20, aho amakipe yose y’u Rwanda yari yageze ku mukino wa nyuma.

Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda ntirwabashije kwegukana igikombe, aho rwatsinzwe na Ethiopia ibitego 36 kuri 25, rusoreza ku mwanya wa kabiri.

Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Uganda mu mukino utari woroshye, aho igice cya mbere cyarangiye Uganda iyoboye n’ibitego 13 kuri 11.

Mu gice cya kabiri u Rwanda rwaje gukosora amakosa maze rusoza umukino rwegukanye intsinzi n’ibitego 26 kuri 25, ruhita runabona itike yo kuzahagararira Zone 5 ku rwego rwa Afurika ahahurira abegukanye ibikombe mu mazones.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka