Sitting Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Canada na Brazil muri #Paralympics2024
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe abiri akomeye ku rwego rw’Isi, ari yo Brazil na Canada mu mikino ya Paralympic 2024 izabera i Paris.
Ibi byamenyekanye kuwa Kabiri muri tombola yabaye igaragaza uko amakipe azahura mu mikino paralempike ya 2024 izabera i Paris mu Bufaransa kuva ku tariki ya 28 Kanama 2024 kugeza ku ya 8 Nzeri 2024 aho u Rwanda ruzahagararirwa n’abagore babonye itike ubwo batwaraga Igikombe cya Afurika 2024 cyabereye muri Nigeria.
Muri iyi tombola u Rwanda rwisanze mu itsinda rya kabiri aho ruri hamwe n’ikipe y’Igihugu ya Canada iheruka kuba iya kabiri nuri shampiyona y’Isi yabereye mu Misiri mu 2023, u Rwanda rwabayemo urwa karindwi, Brazil yabaye iya gatatu muri iyo shampiyona ndetse na Slovenia yabayemo iya gatandatu.
U Rwanda mu bagore rugiye kwitabira iyi mikino Paralempike ku nshuro ya gatatu kuva 2016 aho baherukayo mu 2021 i Tokyo mu Buyapani ndetse begukanye umwanya wa karindwi mu gihe kandi u Rwanda ari cyo gihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyitabiriye iyi mikino mu bagore.
Abakinnnyi bagera mu 4,400 baturutse imihanda yose ku Isi bazitabira iyi mikino aho bazahatana mu mikino 22.
Ohereza igitekerezo
|