Rulindo: Yafashwe atera amabuye hejuru y’inzu y’abandi
Umusore witwa Bizimana Jean Bosco yafashwe atera amabuye hejuru y’inzu y’uwitwa Nduwayezu Venuste tariki 12/10/2012 mu murenge wa bushoki mu karere ka Rulindo.
Nduwayezu avuga ko bafpa kuba yaramusanze yahira ubwatsi bwe akamwiyama. Icyo gihe ngo Bizimana avuga ko azica Nduwayezu; nk’uko abisobanura.
Ngo hari n’ubundi umugore wa Nduwayezu yamufashe Bizimana yahira ubwatsi bwabo amwiyamye abangura umuhoro ashaka kumutema. Bizimana ngo akunze kugira urugomo nk’uko abaturanyi be babivuga ngo ahora avuga ko yakwica umuntu.
Nduwayezu Venuste avuga ko yabaze agasanga hamenetse amategura 68, kandi ngo ashobora kurenga. Asaba ko Bizimana amwishyura ibyo yangije byose byanze bikunze ngo kuko arakora ntiyabura ubwishyu.

Bizimana yemera ko yahiye ubwatsi batabumuhaye, kandi ngo yateye amabuye amena n’amategura atazi umubare.
Yagize ati “nateye amabuye hejuru y’inzu, amategura arameneka sinzi umubare w’ayamenetse ariko ndasaba imbabazi nabitewe n’umujinya. naho kuba bavuga ngo nateye urugo rwabo nfite umuhoro barambeshyera. nzamwishyura ku mushahara nkorera kuko hari ahantu ndagira inka nibampemba nzabyishyura”.
Bizimana kandi ngo nta muntu upfa kumuvuga, ahita avuga ngo yakwica, noneho iyo uri umugore bwo biba ari ibindi, ahora atuka abagore, ngo nta cyo avugana nabo. Bamwe mu bamuzi bavuga ko ashobora kuba anywa n’itabi.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|