Ku mwaka umwe n’amezi abiri afite ibiro 25

Umwana witwa Niwemwiza wo mu karere ka Rulindo afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ugereranije n’uko abana bari mu kigero cye baba bangana. Ku mwaka umwe n’amezi abiri, Niwemwiza apima ibiro 25.

Ababyeyi be batuye mu murenge wa Bushoki hafi ya Nyirangarama bavuga ko batazi impamvu yateye umukobwa wabo uwo mubyibuho.

Iyo ubajije se umubyara, impanvu yumva yaba itera umwana we kubyibuha gutyo, avuga ko we abona nta mpamvu akavuga ko ngo bwaba ari ubumuga uwo mwana yavukanye.

Nyamara uyu mubyeyi nubwo abyita ubumuga, arongera akanivugira ko abaganga bamusuzumye bagasanga nta burwayi na mba burangwa mu mubiri we, dore ko yanajyanywe mu burayi, ngo harebwe ikimutera kubyibuha birenze urugero, ariko bakavuga ko nta burwayi afite.

Uhoraningoga Faustin, papa w’uyu mwana, yagize ati “sinzi rwose ikimubyibushya, ese ko tutari n’abakire ngo mvuge ko ari ibiryo byiza reka da, ikindi kandi nta n’ubwo akunda gusinzira umwanya kuko nabyo ngo biri mu bibyibushya abana we rwose iyo akabije asinzira amasaha abiri”.

Papa wa Niwemwiza kandi avuga ko uyu mwana yagabanutse kuko akiri mu gihe cy’amezi nk’arindwi atabonaga kuko umubiri we wo mu maso wose wari warafatanye, ku buryo wabonaga ari ikibazo gikomeye.

Mu rugo iwabo ni papa we wenyine ubasha kumuterura.
Mu rugo iwabo ni papa we wenyine ubasha kumuterura.

Ngo uretse se, nta wundi muntu wo muri urwo rugo wabashaga guterura Niwemwiza. Icyamugabanuye ahanini ni uburyo abaganga bababwiye bagomba kumuheraho ibyo kurya; nk’uko se w’uwo mwana abisobanura.

Uhoraningoga avuga ko hari ihihe abazungu bamubonye nyina yamujyanye CHUK baramwikundira, hashize iminsi baza kubasaba ko bamujyana iburayi ngo barebe impamvu ibitera.

Baramujyanye amarayo ibyumweru bitatu baramugarura ariko ntibababwiye indwara yaba arwaye ahubwo babawiye ibyo kurya bagomba kujya bamuha.

Aho bamugaruriye ngo bababwiye ko bagomba kujya bamuha litiro y’amazi, mbere ya saa sita, naho nyuma ya saa sita bakamuha ibirayi n’imboga bitogosheje kandi bitagira umunyu.

Ubusanzwe abaganga bavuga ko umwana muzima uri mu kigero cy’umwaka n’amezi abiri nk’icyo uyu mwana afite agomba kuba nibura ari hagati y’ibiro 10 na 13.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yewe sinkuzi ariko nukuri tuzashakane dufashe uriya mwana icyo twamukorera mfite abana nanjye nabibonye biteye ubwoba

cathy yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

nina we ngo apnee itera kubyibuha reka nsubire mwishuri ibi sinari mbizi phyisiology de l apnee...........

kessia yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

birababaje ntamuntu wamuterura isaha yose ababyeyi be bamuvuze hakiri kale kdi buriya agira appetit yahatali

nina yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

uyu mwana abaganaga bazarebe bazasuzume neza afite ikibazo cya APINEE akababa aigira ni ikibazo cya "arréter de respirer"bikamutera kuba obése,mu Rwanda nkeka ko batayivura kuko ntawundi muti wo kuyivura usibye kumuha machine yitwa CPAP akoresha igihe cyose aryamye.Njye ndayizi koko narayirwaje ariko ubu yarakize akoresha iyo machine imyaka5.
Ahantu nzi umuganga sépecialiste ni Hasselt(Belgique).

yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka