Impanuka y’imodoka yahitanye abantu batatu (Amafoto)

Impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Gatsata muri Gasabo yahitanye abantu batatu abandi batandatu barakomereka bikomeye.

Iyo mpanuka y'imodoka yatewe n'iyi RAV4 yari ifite umuvuduko mwinshi ikagonga abantu bihitiraga
Iyo mpanuka y’imodoka yatewe n’iyi RAV4 yari ifite umuvuduko mwinshi ikagonga abantu bihitiraga

Iyo mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ifite nimero za Puraki RAC820K yaturutse Nyabugogo ifite umuvuduko mwinshi igeze ku kabari kitwa Bella View igonga abagenzi n’abanyozi bihitiraga; mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mata 2017.

Ababibonye bavuga ko abantu batatu bahise bahasiga ubuzima. Imodoka yakomeje imbere igonga urukuta rw’ako kabari irenga umukingo ihita yibirindura itangirwa n’inzu iri munsi y’umuhanda.

Muri uko kugenda yibirindura nibwo yagiye igonga abo bantu bandi bakomeretse. Polisi y’u Rwanda n’Imbangukiragutabara bahise bahagera, bakora ubutabazi bwihuse.

Iyo modoka yagonze abanyonzi bihitiraga
Iyo modoka yagonze abanyonzi bihitiraga

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga naho abaguye muri iyo mpanuka bahise bajyanwa mu buruhukiro.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yatewe n’umuvuduko ukabije w’imodoka, bakemeza ko umushoferi wayo ashobora kuba yari yasinze.

Muri iyi imodoka hari harimo abantu babiri, bombi bavuyemo ari bazima. Umushoferi yahise ajyanwa kuri Polisi.

Iyo modoka yagonze urukuta rw'akabari kitwa Bella View imanuka mu kabande
Iyo modoka yagonze urukuta rw’akabari kitwa Bella View imanuka mu kabande
Imodoka yatogotse mu kabande itangirwa n'inzu abayirimo babiri bavamo ari bazima
Imodoka yatogotse mu kabande itangirwa n’inzu abayirimo babiri bavamo ari bazima
Polisi y'igihugu yahise iza gukora ubutabazi
Polisi y’igihugu yahise iza gukora ubutabazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

arkomana kukikoko ibibibaho? gusa ababuzababo kubera iyompanuka bihangane kandi police irebe icyakorwa mukurinda impanuka bongere imokoka ,bashyiramo sipidigavana

muhawenimana innocent yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Mana wakire izi nzirakarengane

NSENGIYUMVA Felix yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

Impanuka zibaye muriki cyumweru zose nabantu zihitanye nta kwasiteri irimo polici nishyire utwuma tugabanya umuvuduko mumodoka zose ziri muguhugu murakoze

Ntabareshya Jean pierre yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

After recovery from his siriduwiri and injuries This Driver should be housed in a Kimi Ron Ko Penitentiary for a lllloooong tyyyme!!!!Akariro gake na feri ku ntambara y’umuhogo n’iyibinyabiziga!

Alias yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka