Rwubahiriza yishimira iterambere agezeho nyuma yo guhagarika ubushimusi

Rwubahiriza Jean Damascène ni umwe mu bakoraga ubushimusi bw’inyamaswa muri Pariki y’Ibirunga, ariko akaba amaze imyaka isaga 15 abihagaritse, nyuma yo kubumbirwa hamwe n’abandi mu makoperative bagakora indi mirimo ibinjiriza, none arishimira iterambere agezeho ndetse akaba yariyemeje kurinda inyamaswa aho kuzica nka mbere.

Rwubahiriza ahamya ko yageze ku iterambere nyuma yo guhagarika ubushimusi
Rwubahiriza ahamya ko yageze ku iterambere nyuma yo guhagarika ubushimusi

Uwo mugabo w’imyaka 37, utuye mu mudugudu wa Bisizi, Akagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, abarirwa muri Koperative ‘Iteganyirize’ y’abahoze ari ba rushimusi, ubu ikaba ifite aho ikorera nyuma yo guterwa inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), aho abayigize bakora ibijyanye n’ubukorikori, ibyo bakoze bakabicuruza kuri ba mukerarugendo.

Rwubahiriza aganira na Kigali Today, yavuze ko mbere akiba mu bushimusi yafatanyaga na se, nta cyerekezo yabonaga none ubu ngo bikaba byarahindutse.

Agira ati “Mbere nazindukaga buri munsi mperekeza data muri Pariki tukajya guhiga inyamaswa, cyangwa kureba izafashwe mu mitego, hanyuma nkamufasha kwikorera inyama. Buri gihe twaryaga inyamaswa zo muri Pariki, ibyo biza gutuma ncikiriza n’amashuri kuko nagarukiye mu gatandatu w’abanza, ukabona n’ubundi dukomeza kuba abakene, tukabaho nabi”.

Nyuma y’aho RDB ibafashije kwishyira hamwe, ubu abari ba rushimusi ngo bameze neza kuko binjiza amafaranga bakiteza imbere, nk’uko Rwubahiriza akomeza abivuga.

Ati “Ubu ducuruza ibyo twikoreye kuko twahuguwe, birimo amashusho y’ingagi, inkoni, n’ibindi tugacuruza ku buryo duhembwa, mbese ubu tubona inyungu ku bukerarugendo. Nkanjye ncururiza koperative, mpembwa 52,000Frw buri kwezi, ariko hakiyongeraho ayo ibyo nakoze byaguzwe n’utundi two ku ruhande, ku buryo byose hamwe ku kwezi ninjiza atari munsi 160,000Frw”.

Abari ba rushimusi bibumbiye hamwe, ubu ni bo barinda inyamaswa
Abari ba rushimusi bibumbiye hamwe, ubu ni bo barinda inyamaswa

Ibyo ngo biramufasha mu mibereho ya buri munsi, kuko ubu ngo abayeho neza n’umuryango, mu gihe mbere ngo babaga muri shitingi, none akaba yariyubakiye inzu.

Ati “Ntaraza muri koperative nabaga muri shitingi, nta cyize cy’ubuzima nabonaga. Ubu mfite abana batatu biga nkababonera ibyo bakenera byose, nubatse inzu nziza yo kubamo ndetse n’indi y’ubucuruzi ku gasantere, zifite agaciro k’atari munsi ya miliyoni 20Frw. Naguze n’isambu nini nyishyiramo ibikorwa by’ubuhinzi, mbese ubu ubuzima bwarahindutse, inyamaswa ni twe tuzirindira umutekano”.

Iryo terambere bageraho kandi rinashingiye ku 10% (revenue sharing), by’amafaranga yose iyo Pariki yinjiza mu bikorwa by’ubukerarugendo buri mwaka, ashyirwa mu bikorwa by’iterambere by’abayituriye, aho baterwa inkunga mu makoperative, bubakiwe ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, amazi meza, imihanda n’ibindi.

Rwubahiriza avuga ko yinjiza nibura ibihumbi 160Frw buri kwezi
Rwubahiriza avuga ko yinjiza nibura ibihumbi 160Frw buri kwezi

Rwubahiriza kimwe na bagenzi be, avuga ko ubu atakongera kugirira nabi inyamaswa kuko ahamya ko ari zo zibatunze, ahubwo ngo biyemeje kuzirinda.

Ati “Ubu tugira umuganda wa buri cyumweru, dukunda kujya gusana aho inyamaswa zisohokera kugira ngo zidahura n’abagizi ba nabi, kandi n’iyo hari izasohotse turazirinda. Urugero hari inkima zatorotse ishyamba ziza mu migano yo mu isambu yanjye, twarazirinze kugeza abakozi ba RDB baje bazisubiza muri Pariki, ntitwazigirira nabi kandi ari zo zidutunze”.

Uwo mugabo agira inama abakiri mu bikorwa bw’ubushimusi, yo kubireka kuko nta nyungu irimo ahubwo bashobora kuhahurira n’akaga babifatiwemo cyangwa inyamaswa zikabakomeretsa, ndetse ngo bashobora no kuhasiga ubuzima, nk’uko byagendekeye se, wishwe n’imbogo yagiye guhiga.

Abari ba rushimusi bemeza ko inyamaswa ubu zibatunze, bahagaritse kuzihiga
Abari ba rushimusi bemeza ko inyamaswa ubu zibatunze, bahagaritse kuzihiga

Abashishikariza gusanga abandi mu makoperative bagakora, bakabona inyungu zinyuranye zikomoka ku bukerarugendo bityo bakiteza imbere.

Pariki y’Ibirunga yiganjemo Ingagi zikunze gusurwa cyane na ba mukerarugendo, ndetse harimo n’izindi nyamaswa zitandukanye, ku buryo bishima bakaboneraho gusiga amadovise.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Prosper Uwingeri, aganira n’abanyamakuru bita ku bidukikije (REJ), yavuze ko hakozwe byinshi byo gufasha abaturage baturiye iyo Pariki kandi bikomeje, mu rwego rwo kubakundisha ibidukikije bityo banabirinde.

Ati “Abegereye Pariki tubafasha kwiteza imbere bose nta gutoranya. Urugero nko muri 2019, twifashishije revenue sharing, twabahaye inka 749 ndetse tubaha n’intama, bityo bakumva ko bitari ngombwa kujya mu ishyamba kwangiza. Hari abo twahaye akazi, nko gusukura Pariki, gutwaza ba mukerarugendo n’ibindi, bagakora bagahembwa”.

 Prosper Uwingeri, Umuyobozi wa Pariki y'Igihugu y'Ibirunga
Prosper Uwingeri, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Uwo muyobozi akomeza avuga ko imyumvire y’abaturiye Pariki yahindutse, ku buryo hafi ya bose bacitse ku kwica inyamaswa nk’uko byahoze, bikagaragazwa n’imibare y’uko zigenda ziyongera, ari ko n’abazisura biyongera bityo n’umutungo Pariki yinjiza ukaba waragiye uzamuka umwaka ku wundi.

Urugero ngo ku ngangi, muri 2003 mu Birunga ngo zari 380 gusa, ariko mu ibarura rya 2016 ngo zari zariyongereye ziba 604. Imiryango y’ingagi ngo yavuye ku munani (8) mu 2000 none ubu yabaye 22.

Muri iyo myaka ya za 2000 nanone, ngo bakiraga ba mukerarugendo batarenze 5000, ariko ngo mbere ya Covid-19 gato bari bamaze kugera ku barenga 35,000 ku mwaka, binjiza asaga miliyari 26Frw, byose ngo bigaturuka ku kubungabunga Pariki kandi n’abaturage babigizemo uruhare.

Ba mukerarugendo bishimira gusura Ingagi z'Ibirunga
Ba mukerarugendo bishimira gusura Ingagi z’Ibirunga

Pariki y’Ibirunga yemejwe bwa mbere mu 1925. Icyo gihe cyari igice gikora ku birunga bya Kalisimbi, Bisoke, na Mikeno, ni nayo Pariki nkuru y’Igihugu yashinzwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka