Wisdom School yakoresheje amarushanwa afasha abana kwitegura guhatana muri Canada

Abana 225 biga muri Wisdom School bazindikiye mu marushanwa y’indimi yateguwe n’ishuri, ku Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022, agamije kubakarishya ubwenge mu kubategurira amarushanwa ane mpuzamahanga batumiwemo uyu mwaka, akazabera mu bihugu by’i Burayi na Canada.

Abana bitabiriye amarushanwa ni 225
Abana bitabiriye amarushanwa ni 225

Ni amarushanwa yabereye ku cyicaro gikuru cy’iryo shuri kiri i Musanze, anitabirwa n’abiga mu yandi mashami agize iryo shuri arimo irya Nyabihu, Burera na Rubavu, ayo marushanwa akorwa mu ndimi enye, arizo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igishinwa.

Ni amarushanwa atari yoroshye, aho mu bana 225 biyitabiriye mu byiciro binyuranye, aribyo Nursery, amashuri abanza n’ayisumbuye, hatoranyijwemo 18 bahembwe, ari nabo bazatoranywa mo abazitabira ayo amarushanwa mpuzamahanga.

Nyuma y’uko abo bana bahesheje ishema igihugu mu marushanwa baherutse kwitabira mu kwezi k’Ukuboza 2021, muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (Dubai), aho ibihembo bitatu byahatanirwaga byose byatwawe na Wisdom School, baratanga icyizere ko bazitwara neza bakegukana n’ayo marushanwa, nk’uko bivugwa na Kwizera Gasasira Innocent ushinzwe Icyongereza, imibereho myiza y’abanyeshuri n’amarushanwa muri Wisdom School.

Ati “Turategura abana bacu mu marushanwa mpuzamahanga akomeye cyane, azamara iminsi icumi abera muri Canada kuva tariki 17 Nyakanga 2022. Nk’uko mubizi amarushanwa aherutse kubera i Dubai umwana wa mbere ku isi yabaye uwa hano, uwa kabiri aba uwa hano n’uwa gatatu, rero kubera iyo mpamvu turitegura kujya guhatana muri Canada.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa

Arongera ati “Mwabonye ko abana bakoze amarushanwa mu cyongereza, ariko twongeyemo n’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Igishinwa kuko tubyigisha, kugira ngo umwana wacu najya mu marushanwa na ba bandi bavukiye muri izo ndimi tubahige”.

Akomeza agira ati “Abo batsinze hari abazajya mu marushanwa anyuranye dutegura uyu mwaka, hari abazajya muri Canada hari n’abazajya mu Bwongereza, abazajya Istanbul muri Turkia, abazajya i Dubai mu kwezi kwa cumi, hari n’abazajya i Dubai nanone mu kwezi k’Ukuboza”.

Mu bana bitabiriye amarushanwa baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bafite icyizere gihagije cyo kwitwara neza mu marushanwa ari imbere, bemeza ko ayo marushanwa abunguye ubundi bumenyi k’ubwo basanganwe.

Kimenyi Pacifique, ati “Aya marushanwa adufasha gutinyuka kuvugira imbere y’abantu benshi, no gukomeza kwiyungura ubumenyi mu zindi ndimi twunguka n’amagambo menshi mu myigire yacu. Dukuramo n’ibihembo kandi akadutegura mu marushanwa mpuzamahanga, ayo twiteguye kujyamo twizeye kuyatsinda, duhagararira neza ishuri ryacu n’igihugu muri rusange”.

Abana bari baherekejwe na bamwe mu miryango yabo
Abana bari baherekejwe na bamwe mu miryango yabo

Dushimwe Agatesi Samuella, ati “Aya marushanwa aduteye kurushaho kwigirira icyizere, turateganya kujya muri Canada mu marushanwa ya Spelling Bee, twakoze Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igishinwa, aho twungutse byinshi kandi turizeza Abanyarwanda ko tuzabahagararira neza, tubahesha ishema tunagaragaza ko u Rwanda ari igihugu gishoboye”.

Abenshi mu babyeyi bafite abana bitabiriye amarushanwa bari baje kwihera amaso, bavuga ko batahanye icyizere nyuma yo kubona ubumenyi buhambaye abana babo bagaragaje muri ayo marushanwa.

Kibazayire Fidèle ufite umwana wegukanye igikombe, ati “Uyu mwana kuba yitwaye neza ntabwo byantunguye n’iki gikombe aragikwiriye. Arakora cyane no mu rugo ubona ashishikariye kwiga, aho usanga buri kanya aba ari mu ikaye no gusobanuza ibyo atumva, mfite icyizere ko no mu marushanwa mpuzamahanga azitwara neza”.

Niwemukobwa Nicole ati “Twabukereye duherekeje abana bacu baje mu marushanwa y’indimi, twabonye abana bahatana bagaragaza ejo habo heza, aya marushanwa abateye gukanguka, gutinyuka kujya imbere y’abantu benshi akavuga. Bagiye gukaza umurego nk’uko batubwiye ko hari amarushanwa mpuzamahanga bari gutegura, baratanga icyizere ko bazitwara neza mu guhatana mu ruhando mpuzamahanga”.

Nduwayesu Elia, Umuyobozi wa Wisdom School, yavuze ko iryo shuri ritazahwema gushaka icyateza imbere ubumenyi bw’abana bubajyana ku ruhando mpuzamahanga. Avuga ko amarushanwa y’Icyongereza aherutse kubera i Dubai, yatumye iryo shuri rimenyekana ku isi rinatumirwa mu marushanwa anyuranye.

Ati “Nyuma y’uko Wisdom School yitwaye neza mu marushanwa y’Icyongereza yabereye i Dubai mu mpera z’umwaka wa 2021 igatwara ibikombe byose, byabaye ngombwa ko isi yose imenya Wisdom School ari nayo mpamvu twatumiwe mu marushwa menshi. Tuzasura Dubai inshuro ebyiri, muri Nyakanga tujye muri Canada, mu kwezi kwa munani mu Bwongereza”.

Bamwe bahawe ibikombe mu marushanwa aheruka
Bamwe bahawe ibikombe mu marushanwa aheruka

Arongera ati “Aya marushanwa agamije kureba abana barusha abandi bakazahagararira Wisdom School, ariko cyane cyane u Rwanda ndetse bazaveyo bafite imidari n’ibikombe, kandi uko barushaho kugenda bumve bihesheje agaciro, no mu ruhando mpuzamahanga bumve bemye.

Abitwaye neza kurusha abandi mu marushanwa, bahawe ibikombe, imidari iherekejwe n’ibahasha y’amafaranga azabafasha gukomeza kwitegura.

Mu marushanwa mpuzamahanga Wisdom School ikubutsemo i Dubai yatwaye ibikombe byose byahatanirwaga
Mu marushanwa mpuzamahanga Wisdom School ikubutsemo i Dubai yatwaye ibikombe byose byahatanirwaga
Wisdom School yakira abana kuva mu mashuri y'incuke kugeza mu mashuri yisumbuye
Wisdom School yakira abana kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka