Musanze: Ubuyobozi bwanenze abasahuye imodoka ya BRALIRWA yakoze impanuka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwakoresheje inama Abaturage baturiye umuhanda Musanze-Rubavu, bo mu Murenge wa Busogo na Gataraga, nyuma y’uko muri ako gace habereye impanuka y’imodoka ya BRALIRWA imena inzoga izindi zirasahurwa.

Inkuru ya Kigali Today yavugaga kuri iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022.

Ni impanuka yabereye mu kagari ka Rubindi, umudugudu wa Kabaya, Umurenge wa Gataraga mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, aho bamwe mu baturage bagaragaye basahura inzoga, bamwe bazinywera aho abandi bazipakira mu mifuka bazijyana mu ngo.

Muri abo bagaragaye basahura inzoga, higanjemo urubyiruko ndetse n’abanyeshuri biga mu bigo byegereye ahabereye impanuka.

Abaturage banenzwe babwirwa ko uwagize ibyago akwiye gutabarwa aho gusahurwa
Abaturage banenzwe babwirwa ko uwagize ibyago akwiye gutabarwa aho gusahurwa

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze burangajwe imbere n’Umuyobozi w’ako karere Ramuli Janvier, ari kumwe n’inzego z’umutekano basuye abaturiye ako gace kabereyemo impanuka, mu rwego rwo kubaganiriza abibutsa ko gusahura atari ubupfura bukwiye kuranga umunyarwanda.

Abaturage basuwe ni abo mu murenge wa Busogo na Gataraga, ndetse n’ibigo by’amashuri byo muri iyo mirenge, byegereye umuhanda mu gace kabereyemo impanuka.

Ubuyobozi bw’akarere bwihanangirije umuntu wese uzongera gufatwa asahura uwagize impanuka, bunibutsa abaturage kugira umutima w’ubupfura no gutabarana, aho basabwe guharanira gucungira umutekano uwakoze impanuka, aho kumusahura kuko bihabanye n’indangagaciro z’umunyarwanda.

Abanyeshuri na bo babwiwe ko gusahura uwakoze impanuka atari ubupfura
Abanyeshuri na bo babwiwe ko gusahura uwakoze impanuka atari ubupfura

Meya Ramuli Janvier ati “Gusahura uwagize ibyago si ibintu by’i Rwanda, akwiye kwitabwaho agatabarwa, biriya bamwe muri mwe bakoze biragayitse”.

Mu makuru Kigali Today ikesha Police ikorera mu karere ka Musanze, avuga ko iyo modoka ubwo yari igeze muri ako gace, umunyegare yashatse kuyitambukaho ashaka kuyijya imbere, umushoferi witwa Iyamuremye Théogène, wari utwaye iyo modoka, agerageza gukwepa umunyegare, biviramo imodoka kuzungazunga, amakesi yari muri rumoruke y’inyuma yarimo inzoga, asandarira mu muhanda no mu nkengero zawo, zirameneka.

Kugeza ubu, BRALIRWA ntiragaragaza ingano y’inzoga zamenetse n’ingano y’inzoga zasahuriwe muri iyo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Koko natwe kubanyeshuri nibikwiye

Olivier yanditse ku itariki ya: 25-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka