Musanze: Igishanga cya Mugogo cyaherukaga gutunganywa cyongeye kurengerwa n’amazi

Abahinga mu gishanga cya Mugogo giherereye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, baravuga ko ubu bari mu gihirahiro, icyizere cyo kuhahinga muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2022B kikaba cyamaze kuyoyoka, bitewe n’uko cyongeye kurengerwa n’amazi y’imvura kandi cyaherukaga gutunganywa.

Igishanga cya Mugogo cyongeye kuzura, biteza ingorane abagihingaga
Igishanga cya Mugogo cyongeye kuzura, biteza ingorane abagihingaga

Mu gihe abahinzi bo mu bindi bice bashishikariye guhinga, abakorera mu gishanga cya Mugogo bo bakomeje kwibaza uko bazahangana n’ibihe biri imbere mu bijyanye n’imirire, bitewe n’uko amazi y’imvura ikomeje kugwa akarengera iki kibaya, bakaba batabona uburyo bahinga.

Bamwe mu bahafite imirima, barimo uwitwa Nyirasafari Charlotte, yagize ati “Iyi mvura imaze iminsi igwa yadukomye mu nkokora, imirima yacu yose irengerwa n’amazi. Nkanjye umurirma rukumbi nari mfite ari na wo nacungiragaho, ubu wuzuye amazi, ntiwabona n’aho unyura, yewe n’imbibi zawo ubu ntiwamenya ngo ziteye gute, uretse gutegereza wenda Imana yadukorera igitangaza amazi akazongera gukama. Ubu ndimo kwibaza ukuntu abandi barangije ihinga, njye ntafite aho nkubita isuka, byanyobeye. Nta kindi dutegereje uretse amapfa agiye kutwigabiza, tugasonza gusa”.

Ikibaya cya Mugogo kiri ku buso bwa Ha 79, Leta yaherukaga gushora Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 300 mu mirimo yo gusibura imigende iyobora amazi n’ibibare yirohagamo; ndetse byari byanatumye abahinzi bongera kugira agahenge, ko guhinga bakeza, ariko kuri ubu abaganiriye na Kigali Today, bahamya ko izo mbaraga zose zahatikiriye, ibintu bigasubira irudubi.

Iki gishanga cyongeye kuzura cyaherukaga gushorwamo akayabo mu kugitunganya
Iki gishanga cyongeye kuzura cyaherukaga gushorwamo akayabo mu kugitunganya

Kanakuze Daniel agira ati “Urebye akayabo Leta yaherukaga gushora muri iki kibaya, yari amafaranga menshi cyane. Kandi koko twari twagize agahenge, turahinga, n’ubwo umusaruro utari mwinshi, ariko byibura twagize ducye turamuramo tubona icyo turya. None ubu turi mu gihirahiro cy’uburyo cyongeye kuzura, imyaka yindi twendaga gusarura ikahatikirira na n’ubu amazi akaba yuzuye mu mirima yacu, byadushobeye. Leta nirebe uko yegeranya indi nkunga yisumbuyeho, igitunganye, turebe ko twongera kubona aho gukubita isuka”.

Uretse abahinzi, ngo n’abatuye mu ngo zegereye icyo kibaya, bafite impungenge z’uko igihe cy’itumba nikigera, imvura ikagwa ari nyinshi nabwo amazi ashobora kuzaba menshi kurushaho, agasandarira mu ngo zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, na we ahamya ko imbaraga zashowe mu gutunganya iki kibaya zidatanga igisubizo kirambye. Gusa akizeza abaturage ko hari icyizere cy’uko mu gihe kiri imbere, ikibazo cy’amazi arengera ikibaya cya Mugogo azabonerwa igisubizo.

Yagize ati “Ukurikije uburyo imvura yaguye muri iyi minsi, yangije kiriya kibaya, bigaragaza ko hakiri icyuho gikomeye mu kubona igisubizo cyaho kirambye. Nk’uko n’abahanga bagiye basesengura ndetse n’inyigo zigakorwa, bikagaragara ko gukemura kiriya kibazo, bigomba guhera ku gukumira amazi aturuka mu misozi miremire harimo iyo muri Nyabihu no mu birunga; ndetse kandi na Leta ikaba hari imishinga yanatangiye gushyira mu bikorwa, ku buryo dufite icyizere ko bitazatinda gutanga umusaruro utuma kiriya kibazo gikemura burundu”.

Abaturiye iki kibaya na bo bahorana ubwoba bw'uko amazi azasandarira mu ngo zabo
Abaturiye iki kibaya na bo bahorana ubwoba bw’uko amazi azasandarira mu ngo zabo

Akomeza ati “Nkaba nabwira abaturage ko bashonje bahishiwe, kuko dukurikije amakuru dufite aturuka muri za Minisiteri zibifite mu nshingano, kiriya kibazo cy’ikibaya cya Mugogo cyuzura, kiri mu byihutirwa Leta irimo gushakira ingengo y’imari yo kugikemura burundu”.

Ubwo ikibaya cya Mugogo cyari kimaze gutunganywa abaturage barahinze bareza
Ubwo ikibaya cya Mugogo cyari kimaze gutunganywa abaturage barahinze bareza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka