
Musanze ni yo ikurikira Kigali mu duce Tour du Rwanda yanyuzemo inshuro nyinshi, ndetse uretse Umujyi wa Kigali wagiye ucumbikira abari muri iryo rushanwa, Musanze ni ahantu rukumbi mu Ntara abakinnyi basiganwa ku magare bemerewe kurara, mu marushanwa ya Tour du Rwanda y’uyu mwaka.
Uko gutinda mu mujyi wa Musanze kwa Tour du Rwanda, ni kimwe mu byazamuye ubukungu ku bakorera muri uwo mujyi, aho abakora imirimo inyuranye bemeza ko imikorere yabo yateye imbere, kurenza uko bari basanzwe bakora.
Iyi Tour du Rwanda ntiyaranzwe n’ibikorwa binyuranye by’ubucuruzi bwo hanze ku mihanda nk’uko byari bisanzwe mu yandi marushanwa mu myaka ishize, aho wabonaga ubucuruzi bw’inzoga, inyama n’ibindi byose byimuriwe hanze mu mahema mu rwego rwo kubyegereza abaguzi.

Ibyo kuba bitarakozwe, ngo ni kimwe mu byateye ubwiyongere bw’abakiriya muri za resitora, mu tubari, mu maduka n’ahandi.
Ubwo Kigali Today yasuraga abakora ubucuruzi bunyuranye mu mujyi wa Musanze, bayitangarije ko muri iyo minsi itatu abari muri Tour du Rwanda bamaze banyura mu mujyi wa Musanze bakanaharara, ari kimwe mu byabunguye amafaranga menshi, ndetse bamwe bakemeza ko imikorere yabo yikubye inshuro zigera muri eshatu.

Ni byo uwitwa Rerangabo Edrisse ucururiza muri Rukara Supermarket yasobanuye, ati “Imikorere yariyongereye, nkatwe amafaranga twacuruzaga ku munsi, ubu muri iyi minsi itatu ya Tour du Rwanda i Musanze, yagiye yikuba inshuro eshatu, twakiriye abanyamahanga, n’urujya n’uruza rw’abantu baturutse hirya no hino mu Rwanda”.
Arongera, ati “Tour du Rwanda, ni irushanwa mpuzamahanga twishimiye cyane. Ubundi hari ubwo byageraga saa mbili z’ijoro tugafunga tugataha, ariko ubu twagezaga mu ma saa tanu n’igice, nabwo tugafunga ubona abantu bagikeneye kutugana”.

Abacuruza imyambaro mu isoko no mu maduka na bo baremeza ko bagiye bungukira mu marushanwa ya Tour du Rwanda, yanyuze i Musanze inshuro nyinshi kurenza indi mijyi yo mu Ntara.
Ntiharabayo Jacques ufite iduka ry’imyenda, ati “Ugereranyije n’uko mbere twacuruzaga, ubu abakiriya bariyongereye cyane, aho ku mafaranga nacyuraga ku munsi yagiye yiyongeraho asaga ibihumbi 10 y’inyungu. Byaradushimishije ahubwo iyo biba byashobokaga iri rushanwa rikaba kenshi, natahaga saa mbili, saa tatu z’ijoro, ariko ubu natahaga saa tanu abantu bagishaka kugura, byadusigiye inyungu”.
Abandi bantu batejwe imbere na Tour du Rwanda, barimo cyane cyane abamotari, aho bavuga ko batigeze baparika moto zabo bategereje abakiriya, nk’uko bisanzwe bigenda.
Uwitwa Turikumana Martin, ati “Habayeho ibyishimo, twabonye abakiriya benshi amafaranga yariyongereye, njye ku yo najyaga ncyura hagiye hiyongeraho amafaranga ibihumbi bitari hasi ya bitanu ku munsi. Byaterwaga n’abantu bavaga hirya no hino mu makaritsiye ya Musanze, baje kureba irushanwa, Tour du Rwanda, ntacyo twayishinja yaratuzamuye cyane pe!”

Abacuruza udupfukamunwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kwirinda COVID-19, na bo bavuga ko Tour du Rwanda yabazamuriye imikorere.
Bahuwineza Simon Pierre, ati “Abaguzi b’ibikoresho byo kwirinda COVID-19 bariyongereye cyane, abagura udupfukamunwa n’ibindi, nkanjye ku yo nabonaga buri munsi yagiye yiyongeraho amafaranga ibihumbi bine cyangwa bitanu, bizinesi yanjye yarazamutse, twanabakiriye neza twabashije kubereka urukundo bataha bishimye”.
Mu mahoteli na Resitora, na bo ibyishimo ni byose kubera inyungu bakuye muri Tour du Rwanda, aho ngo imikorere yabo yazamutse.

Uwimana Espérance, umukozi muri Green Garden Restaurant, ati “Muri iyi minsi itatu abakiriya bariyongereye mu buryo bugaragarira buri wese, ibyo twatekaga n’inzoga twacuruzaga byikubye kabiri, binyeretse ko ahari ibikorwa binyuranye business ishoboka, binsigiye inyungu pe!”
Tour du Rwanda yanyuze mu Karere ka Musanze ubwo yari igeze mu gace (etape) ka gatatu mu ntera y’ibirometero 155,9. Abasiganwa bavuye mu Mujyi wa Kigali berekeza i Rubavu, igaruka i Musanze ku gace ka gatanu aho bahagurutse i Muhanga berekeza i Musanze, barara i Musanze. Ku gace ka gatandatu, bahagurutse i Musanze berekeza i Kigali banyuze i Gicumbi ku ntera y’ibirometero 152.



Ohereza igitekerezo
|