Inama y’ umutekano yaguye y’akarere ka Ngoma yemeje ko amarondo ashyirwamo ingufu, mu rwego rwo guhashya ibikorwa by’ubujura n’urugomo bishobora kwiyongera byihishe inyuma yo kwizihiza iminsi mikuru ya noheli n’ubunani.
Umukecuru Mukandori Costasiya yatwawe n’umugezi wa Nyagahanga ubwo yari avuye ku isoko rya Mwezi, mu murenge wa Karengera ho mu Karere ka Nyamasheke ku mugoroba wa tariki 20/12/2012.
Mu ijoro ryakeye rishyira tariki 21/12/2012 hagati ya saa yine na saa tanu z’ijoro, abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bateye SACCO y’umurenge wa Musange maze bica umukozi wari ushinzwe isanduku (caissier) banatwara amafaranga yari ari muri iyi koperative.
Umugore witwa Umutesi Nadine w’imyaka 22 yaciwe ugutwi na bagenzi be azira kubatwara umugabo wabo tariki 21/12/212 mu mudugudu wa Muganza, akagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina.
Polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu 111 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge no gukora ibyaha bitandukanye mu mukwabo yakoze mu turere twa Kicukiro, Muhanga, Ruhano na Rusizi tariki 20/12/2012.
Inzoga y’inkorano yitwa ‘Kayuki’ ikorerwa mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, ngo yaba igiye gukorerwa isuzumwa, kuko imerera nabi abayinyoye, bikabatera gukora urugomo rukabije.
Ingo 12 zo mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Kabarore zimaze kwibwa insinga z’amashanyarazi nyuma yo kumara igihe batanze amafaranga ngo bahabwe amashanyarazi ariko na n’ubu ngo ntibarayabona.
Hakizamungu Jean w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Kirehe yiyemerera ko yakubise se umubyara ikibando mu mutwe tariki 15/12/2012 ahagana saa sita n’igice z’amanywa akajyanwa mu bitaro bya Kirehe nyuma akaza kwitaba Imana tariki 17/12/2012.
Abantu 7 bo mu kagari ka Ntenyo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, batawe muri yombi bazira gukora no gucuruza ibiyobyabwenge kugeza ubu bakaba bafungiye kuri polisi ya Byimana.
Bashinguriki Damascene w’imyaka 21 wo mu murenge wa Gihundwe na mugenzi we Mwitirehe Baritazari w’imyaka 32 nawe wo muri uwo murenge bafatanywe udupfunyika 14 tw’urumogi ahagana mu masaa tanu z’amanywa zo kuwa 16/12/2012.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17/12/2012 hakozwe umukwabo mu duce tuvugwamo uburaya n’inzoga z’inkorano mu karere ka Nyanza hafatwa inzoga z’inkorano n’abantu b’inzererezi biganjemo abana bato bakora uburaya babarizwa mu gace k’ahitwa mu mugonzi.
Siborurema Jean Marie Vianney w’imyaka 30 na Nzabahimana Jean Baptiste w’imyaka 25, bafashwe bavuye kwiba umucuruzi bitwaje imbunda nto yo mu bwoko bwa Pistolet mu ma saa yine z’ijoro rishyira tariki 15/12/2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko muri iyi minsi y’isozwa ry’umwaka, nta kibazo cy’umutekano mucye bafite, nk’uko mu minsi ishize byari byifashe.
Hirya no hino mu karere ka Ngororero abaturage barasabwa kutangara ku birebana n’umutekano, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.
Inama y’umutekano yaguye y’Umurenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki 14/12/2012, yemeje ko utubari tugomba gufungura guhera Saa Cyenda z’amanywa tugafunga saa Mbiri z’ijoro, andi masaha tukaba dufunze.
Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yerekeza i Bukavu muri RDC yaguye mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa Pindura ku mugoroba wa tariki 13/12/2012 ariko nta muntu wagize icyo aba.
Abagabo 5 n’abagore 2 bo mu murenge wa Nyakarenzo batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kugira uruhare mu kwiba miliyoni muri depot y’inzoga bakoresheje imbunda mu ijoro ryo kuwa 13/12/2012, muri Centre ya Bambiro mu murenge wa Nyakarenzo.
Ubujura n’urugomo hifashishijwe intwaro ntoya bikomeje gufata indi ntera mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo. Ni muri urwo rwego mu ijoro rishyira tariki 14/12/2012 irondo ryataye muri yombi ibisambo n’inzererezi 63.
Tagisi ya Sosiyete itwara abagenzi ya International yagwiriwe n’igiti ku gicamunsi cyo kuwa 13/12/2012 ahitwa mu Kintama, Akagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke ariko Imana ikinga akaboko abagenzi bavamo amahoro.
Abantu batatu harimo nyiri kuyikuramo, uwamurangiye uzayimukuriramo, n’umuganga ukekwaho kuyimukuramo, bose bafungiye kuri polisi ya station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 12/12/12, bakekwaho gukuramo inda y’amezi abiri.
Gashirabake Theogene na mugenzi we Bazabazwa Dismasi bafatiwe mu ishyamba rya Barizo mu gihugu cy’u Burundi bacukura amabuye y’agaciro tariki 03/12/2012. Bafungiye muri komini Mabayi.
Abajura bataramenyekana bibye amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 20 muri depot iranguza ibinyobwa bya Bralirwa iherereye muri santere ya Kidaho, mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera, mu ijoro rya tariki 12/12/2012.
Umusore utaramenyekana yaraye arashwe n’umupolisi mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, ubwo yari agerageje kumuhagarika uyu musore akanga guhagarara.
Umusore w’umugande witwa Byiringiro Thomas uregwa kwiba moto muri Uganda akaza gufatirwa mu Rwanda aho yari aje kuyigurisha yashyikirijwe Polisi ya Uganda kugira ngo azakurikiranwe n’inkiko zo muri icyo gihugu.
Abayobozi b’imidugudu bafatanyije n’umurenge wa Kamembe bafashe imodoka yuzuye inzoga z’inkorano ku mugoroba wa tariki 12/12/2012 ariko ba nyirabyo banze kubivaho bakurikira imodoka yabizanye bavuga ko bagomba kubisubizwa bakabinywa.
Nyiramana Josephine utuye mu karere ka Rulindo, avuga ko ahohoterwa n’abantu bo mu muryango we bamwita umusazi. Tariki 12/12/2012 ngo babyutse bamukubita ,bavuga ngo agomba gupfa kuko ari umusazi.
Abaganga batatu bavurira mu bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB), muri serivisi ya pediatrie (ahavurirwa abana) babuze mudasobwa zigendanwa bari basize mu biro tariki 11/12/2012.
Lt. Gen. Fred Ibingira, umugaba w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, aributsa abanyeshuri ba ISAE Busogo, ko umutekano w’igihugu ucunzwe neza, ndetse ko n’umwanzi ntacyo ateze kubihinduraho.
Masudi Omari wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi ari mu maboko ya Polisi azira kwiba intebe, impapuro, moteri y’imodoka yari ibitse aho na mudasobwa mu rusengero rw’umupasitori witwa Bisimwa.
Ibyumba bitandatu by’ishuri ryisumbuye rya Gikaya mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza byashenywe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye tariki 11/12/2012. Iyo mvura yanasenyeye abaturage umunani, inangiza kiriziya iri muri ako gace.