Rusizi: Abantu 7 batawe muri yombi bakekwaho kwiba miliyoni y’amafaranga
Abagabo 5 n’abagore 2 bo mu murenge wa Nyakarenzo batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kugira uruhare mu kwiba miliyoni muri depot y’inzoga bakoresheje imbunda mu ijoro ryo kuwa 13/12/2012, muri Centre ya Bambiro mu murenge wa Nyakarenzo.
Mu bafashwe harimo umwe wafatanywe imyenda ya gisirikare witwa Mbarushimana Zachalie. Abafashwe bose bahakana ko nta ruhare bagize muri ubwo bujura.
Ubuyobozi bw’ingabo na Polisi bukorera mu karere ka Rusizi bwakoresheje inama y’umutekano idasanzwe yari igamije guhumuriza aba baturage ndetse no kubashikariza kurushaho gutanga amakuru no kwicungira umutekano.

Umunyamabanga shingwa bikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo, Nduwayo Viateur, yasabye abaturage kurushaho gukaza amarondo ndetse no kugira amacyenga ku bantu bashya bagenda muri uyu murenge.
Yanasabye abacuruzi kuzajya babitsa amafaranga yabo mu banki cyangwa se mu bigo by’imari bibegereye mu rwego rwo kwirinda kwibwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|