Nyanza: Uduce tuvugwamo uburaya n’inzoga z’inkorano twakozwemo umukwabo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17/12/2012 hakozwe umukwabo mu duce tuvugwamo uburaya n’inzoga z’inkorano mu karere ka Nyanza hafatwa inzoga z’inkorano n’abantu b’inzererezi biganjemo abana bato bakora uburaya babarizwa mu gace k’ahitwa mu mugonzi.
Abantu 45 bafatiwe muri uwo mukwabo abenshi ni inzererezi n’indaya byongeye nta n’ibyangombwa bibaranga basanganwe; nk’uko Polisi ikorera mu karere Nyanza yabitangaje nyuma yo kubatahura aho bari bagiye bishishe mu duce twumwe na tumwe tw’umujyi wa Nyanza.
Gusaka ahakekwa abiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi gisanzweho mu rwego rwo kubikumira ariko by’umwihariko icyatumye uyu mukwabo ukorwa ni uburyo bwo kurinda abaturage ibikorwa bishobora kubahungabanyiriza umutekano mu minsi mikuru ya Noheri n’ubunani yegereje.
Uwo mukwabo wanafatiwemo Abarundi batatu baje mu rwanda nta byangombwa byuzuye babifitiye.

Barusasiyeko Salvador w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka muri Komini ya Kiremba mu Ntara ya Kirundo yatangaje ko yambukiranyije umupaka w’ibihugu byombi azanwe no kurangura impuzu (imyenda).
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ivuga ko ubuzererezi nk’ubu bukorwa n’abantu baturutse ahantu hatandukanye bushobora kuvamo ubugizi bwa nabi igasaba ko bene abo bantu ababazi bajya bayibatungira agatoki kugira ngo ibate muri yombi.
Bamwe mu bafashwe bavuga ko baturuka mu turere twa Huye, Ruhango n’ahandi mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu.
Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere bavuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro nabo batawe muri yombi batagira ibyangombwa bibaranga hazashakishwa uburyo bwo kubarinda ubuzererezi n’uburaya basubizwa iwabo.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ku mugonzi uburaya bwaho ni ubwa kera! numvaga ko bwahashize none urwishe ya nka ruracyayirimo!
bizi aba bigendeyemo!!!! urazi kuba ugomba kujya ku kazi ikigali saa moya; ufite ticket ya 5h45 ukahava saa mbiri kandi waberetse ibyangombwa byose; umuganga wari kujya kuvura ngo nashake umusigariraho!!!!!!!!!1 yego umutekano n’ingombwa ariko hajye habaho gushyira mu gaciro urebe n’igihombo gishobora kubaho kurundi ruhande habeho koroshya. plice yacu na army cyakora mukomerezaho.
polisi nikomereze aho iturinde indaya n’inzererezi zo mu mugonzi, gakenyeri kuko byari bikabije.
uyu mukwabo waziye igihe