Ikamyo yakoze impanuka muri Nyungwe
Ikamyo yavaga muri Tanzaniya yerekeza i Bukavu muri RDC yaguye mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa Pindura ku mugoroba wa tariki 13/12/2012 ariko nta muntu wagize icyo aba.
Umushoferi wari ayitwaye witwa Saidi yatangaje ko nawe yatunguwe no kugwa kw’iyo modoka kuko ahantu yari ageze hari hameze neza. Iyo modoka ngo yacitseho igice cy’imbere ari nayo ntandaro yo guhirima.

Uyu mushoferi yavuze ko abashoferi baba bataramenyera umuhanda wa Nyungwe ukunze kubagora dore ko ufite n’amakona menshi. Saidi ngo azategereza nyiri imodoka igihe azazira kumufasha guteranya iyo modoka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|