Ngoma: Amarondo agiye gukazwa mu minsi mikuru
Inama y’ umutekano yaguye y’akarere ka Ngoma yemeje ko amarondo ashyirwamo ingufu, mu rwego rwo guhashya ibikorwa by’ubujura n’urugomo bishobora kwiyongera byihishe inyuma yo kwizihiza iminsi mikuru ya noheli n’ubunani.
Iyi nama yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 21/12/2012, yemeje ko kudohoka kwa bamwe mu kurara amarondo n’abayobozi badashyira ingufu muri iki gikorwa, biri mu bituma ibikorwa by’umutekano mucye bigenda bigaragara mu karere ka Ngoma.
Hari ahakorwa amarondo hasabwe kurushako kuyarara neza, kuko ngo yarararwa mu buryo butari bwo ahandi naho ntiyarakirarwa uko bikwiye.
Umuyobozi w’akarereka Ngoma, Aphrodise Nambaje, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kuba maso kandi bagashyira ingufu mu marondo mu rwego rwo kubungabunga umutekano.
Yagize ati: ”Mu bihe by’iminsi mikuru hari abihisha inyuma y’iminsi mikuru bitewe n’uko abantu baba barangariye mu byishimo barya banwa, umwanzi akaba yabona icyuho. Ibyo bayobozi mubimenye amarondo ararwe uko bikwiye”.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imwe mu mirenge imirenge igize aka karere, basabwe kwisubiraho kuko ngo mu igenzura ryakozwe mu gikorwa cy’uko amarondo ararwa basanze bidakorwa.
Bamwe mu baturage nabo bemeza ko ibikorwa cyane cyane ibyubujura byagarutse kuva aho amarondo atagikorwa neza.
Maniriho utuye muri aka karere avuga ko amarondo yadohotse gato none ubujura bw’ibikoresho byo mu ngo bukaba buhari iwabo n’ubwinsinga z’akashanyarazi bukaba bwarakabije.
Yagize ati: Hakirarwa amarondo nta bantu benshi wumvaga bataka ko bibwe ariko ubu urumva ngo insinga za EWSA zibwe umuriro tukawubura, ukumva ngo umuturage bamumenye igikoni bariba n’ ibindi”.
Iminsi mikuru yiteguwe ni noheri yizihizwa cyane n’abakiristu n’ubunani bwizihizwa n’abantu bose bishimira umwaka mushya bagezemo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|