Umwana w’imyaka 18 witwa Kaka Gaston wari utuye mu mudugudu wa Rwankuba, akagari ka Remera, umurenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango, yakubishwe n’inkuba tariki 28/12/2012 ahita yita Imana.
Imbunda yo mu bwoko bwa SMG (Semugi) ifite nomero 0623 yatoraguwe n’umuhinzi Nyandwi Theogene w’imyaka 44 igihe yarimo gukura amateke tariki 29/12/2012 mu gishanga cy’Umuhama mu kagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.
Aganira n’abaturage b’umurenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabaye tariki 29/12/2012, Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amayepfo, Major General Mubarak Muganga yasabye abaturage kutirara n’ubwo bafite umutekano usesuye.
Umukwabu wo guhiga abaroba ku buryo butemewe n’amategeko mu biyaga by’akarere ka Bugesera, tariki 29/12/2012, wataye muri yombi abagabo 2 n’umugore umwe bacuruza amafi adakuze, atemewe kurobwa.
Emmanuel Nzakizwanayo wo mu karere ka Nyamasheke Mu murenge wa Cyato, yafatiwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ashaka kwiyahura, nyuma y’uko inzego z’umutekano zamuhigaga azira kwiba ibizingo by’insinga za EWSA.
Musabyimana Yohani w’imyaka 44 ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano ariko akaba atuye mu murenge wa Gitambi mu kagari ka Hangabashi mu karere ka Rusizi yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa pisitori irimo n’amasasu yayo 6.
Hategekimana Ephrem umusaza w’imyaka 63 wari utuye mu murenge wa Rubaya mu kagari ka Gihanga mu mudugudu wa Gomba yitabye Imana azira gukubitwa ibuye mu mutwe n’umugore witwa Nyiramivumbi Aloysie.
Umuntu umwe yitabye Imana abandi babiri barakomereka bitewe n’impanuka Y’Imodoka yo mu bwoko bwa Dayihatsu yakoreye mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi mu ijoro ryo kuwa 27/12/2012.
Ndayambaje Benoit w’imyaka 29 y’amavuko, ari mu maboko ya polisi azira gucuruza urumogi muri sentire ya Buhanda mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.
Mukandabunga Cecile w’imyaka 24 y’amavuko wo mu kagari ka Burunga, umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi yafatiwe ku kiyaga cya Kivu afite umwana we w’uruhinja agiye kwiyahura mu gitondo cya tariki 28/12/2012.
Akagari ka Rwanza ko mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara kafatiwemo inzoga z’inkorano litilo zisaga 1800 ndetse n’urumogi bihita bimenwa kuwa kane tariki 27/12/2012.
Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba (Community Policing Committees: CPCs) zo mu karere ka Burera zahawe telefone zigendanwa kugira ngo zijye zibafasha gutanga amakuru vuba kandi neza mbere y’uko icyaba kiba.
Umugabo Emmanuel uzwi ku izina ry’ingwe (izina yihaye) wo mu mujyi wa Kibungo ahitwa Rond-point ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwambura abantu akanabaka amaterefone nyuma yo kwiyita ingwe.
Imikwabu yo gufata inzererezi mu mujyi wa Ngoma iragenda igabanya ibyaha by’ubujura bw’ibikoresho byo mungo bwari bwibasiye uyu mujyi; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise.
Turimwe Vincent w’imyaka 18 na Muhoza Claude w’imyaka 17 batawe muri yombi na polisi tariki 25/12/2012 bakekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye mu bubiko bya Sosiyete Winning Star ikorera mu Kagali k’Ubumwe, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo.
Polisi ishinzwe kurwanya magendu yafashe amakarito 30 ya divayi itukura (red wine) ya magendu yari atwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prado saa 05h30 tariki 26/12/2012 iyavanye ku mupaka wa Rusizi ya mbere iyajyanye i Kigali.
Abakozi ba sosiyete y’itumanaho ya Airtel bagiranye ubushyamirane ubwo bazaga gucururiza mu karere ka Nyamagabe, tariki 26/12/2012, ndetse n’abaturage ba Nyamagabe babashinja kuba barabatetseho imitwe bakabagurisha simukadi (simcard) nyinshi ngo bazatombora bagategereza bagaheba.
Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa gerenade byatoraguwe ahakorwa umuhanda wa kaburimbo mu mudugudu waButangata, akagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke tariki 26/12/2012.
Polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu 21 bo mu Karere ka Gatsibo bazira gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koluta (Coltan) kandi batabifitiye uburenganzira.
Abakozi bubaka isoko ry’abashoramari riri mu murenge wa Kamembe bakoze imyivumbagatanyo bavuga ko bamaze amezi ane badahembwa. Ngo Gasana Pascal ushinzwe kubahemba amaze iminsi ababeshya ngo arabahemba ariko byagera ku munsi yababwiye akababwira ngo bazagaruke.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe hafungiwe umusaza witwa Habiyaremye wo mu murenge wa Rwimbogo akekwaho gufata umwana w’imyaka 13 ku ngufu.
Mu bantu 23 bafatiwe mu mukwabo wabaye mu mujyi wa Rusizi tariki 25/12/2012 harimo 19 badafite ibyangombwa. Harimo n’abagore 4 bafatanywe urumogi aho bari bararuhinze mu mirima yabo.
Umwana w’imyaka 20 utuye mu karere ka Ngoma ari mu maboko ya Polisi azira gufata ku ngufu nyina umubyara tariki 21/12/2012. Uwo mwana witwa Habamenshi yemera icyaha yakoze akanagisabira imbazi avuga ko yabitewe no gusinda.
Abakatiwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) bakoreraga mu Karere ka Gakenke bagera kuri 93 batorotse ingando za TIG; nk’uko byemezwa n’umukozi ushinzwe TIG mu Karere ka Gakenke.
Ngendabanga Jerome uyobora umurenge wa Rubaya wo mu Karere ka Gicumbi arasaba abaturage ayobora ko bagomba kwirinda kunywa ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge muri iyi minsi mukuru ya Noheli n’Ubunani.
Abagabo barindwi bo mu karere ka Rusizi bafungiye kuri station ya Polisi ya Muganza bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Samvura Yohani bamuziza kuba ngo ari umurozi.
Polisi y’igihugu irasaba abaturage ko bakwiye kwitwararika bakishimisha mu rugero ndetse bakanicungira umutekano muri iyi minsi mikuru kuko gusoza umwaka atari ubuzima buba burangiye.
Mukeshimana Frederic w’imyaka 35 yakomerekejwe n’ingona ubwo yari arimo kuroba rwihishwa ku kiyaga cya Kidogo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera mu mpera z’icyumweru gishize.
Ikigo cy’igihugu gitanga amazi n’amashanyarazi (EWSA) ishami rya Ngoma ritangaza ko ryibasiwe n’ubujura bw’insinga bugenda bwiyongera uko amezi ashira.
Ubuyobozi bwa sosiete y’itumanaho MTN mu karere ka Ruhango, buravuga ko bugiye gufatira ingamba zikomeye abashinzwe gukwirakwiza amakarita na za mitiyu muri aka karere, bagaragaraho ingeso yo kwiba abakiriya.