Ngororero: Abaturage barasabwa kwita ku mutekano mubihe by’iminsi mikuru

Hirya no hino mu karere ka Ngororero abaturage barasabwa kutangara ku birebana n’umutekano, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.

Mu bihe nk’ibi hakunze kugaragara ibikorwa bihungabanya umutekano ahanini kubera inkozi z’ibibi zicunga abarangariye mu minsi mikuru zikabacuza utwabo n’ubujurura bw’imyaka bukorwa n’abashaka ibiribwa, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe umutekano.

Kimwe mu bikunze kurangaza abantu ni ugutegura iminsi mikuru, kurara mu bitaramo mu ngo zitari izabo kuri bamwe ntibite ku mutekano w’ingo zabo, ibikorwa by’ubusinzi birimo urugomo rutagambiriwe n’ibindi.

Ubwo Lt. Gen Fred Ibingira yasuraga akarere ka Ngororero mu ntangiriro z’uku kwezi, yaraganiriye n’inzego zitandukanye zirimo n’abaturage abasaba kutarangara ngo umutekano wabo imbere mu ngo uhungabane, kuko uwo ku mipaka y’u Rwanda wo ingabo z’igihugu ziwitayeho.

Abashinzwe ibikorwa by’amarondo n’ibindi birebana n’umutekano bagenda baganira n’abaturage, babasaba kwishima mu minsi mikuru ariko banafite amakenga kumutekano wabo n’uwibyabo.

Zimwe mu ngamba abaturage bemeye gushyira mu bikorwa ni ukumenyekanisha abantu baraye mu ngo zabo batahasanzwe kimwe no gutanga amakuru ku bantu bashyashya bagaragara, aho batuye no kudaha icyuho uwo ariwe wese ugenda mungo zabo batamuzi.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka