Karongi: Abagabo babili batewe ibyuma umwe azira kwinjira umugore
Ku bitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi harwariye abagabo babili bo mu murenge wa Bwishyura batewe ibyuma saa sita n’igice z’ijoro tariki 01/01/2013 bivuye ku mvururu zatewe nuko umwe muri bo yinjiye umugore w’undi.

Nzeyimana Samuel unarembye cyane ku buryo atabasha no kuvuga yinjiye umugore wa Cacana kuko bamaze igihe bashwanye. Yatezwe n’agatsiko k’abantu batanu bari bayobowe n’uwo Cacana bamutera icyuma.
Habimana Pascal waje aje gutabara Nzeyimana yarushijwe imbaraga n’ako gatsiko kari kayobowe na Cacana nawe arakomereka. Ubu Cacana n’abo bari kumwe muri ubwo bugizi bwa nabi bacumbikiwe
kuri Polisi.

Umuyobozi wa Polisi muri Karongi, Supt. Ruhorahoza Gilbert, atangaza ko usibye icyo kibazo cy’ubugizi bwa nabi umutekano wari wifashe neza mu ijoro risoza umwaka wa 2012.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|