Barushimusi barwanyije abacunga pariki ya Nyungwe umwe ahasiga ubuzima
Tariki 30/12/2012, umwe mu bacunga pariki ya Nyungwe yasakiranye na barushimusi bavuye guhiga inyamanswa mu ishyamba bamwikanze bashaka kumutera icumu, maze umurinzi wa pariki agerageza kwirwanaho ahita arasamo umwe.
Intambara yahise irota barushimusi baza gutabara mugenzi wabo ari nabwo bahise bashaka uburyo bwo gufata uwo murinzi wa pariki maze mu kurwanira imbunda bashakaga kumwambura dore ko yari wenyine ahita yirasa ikiganza.
Nyuma y’umwanya muto abandi basekiriti bakomeje kumva amasasu hirya yabo baje bahuruye basanga imirwano igikomeje arinabwo ngo barushimusi bahise biruka.
Icyo gico cya barushimusi uyu murinzi wa pariki yahanganye na cyo cyari kigizwe n’abantu 12 bari bitwaje imipanga, amacumu, imiheto ndetse n’imbwa; nk’uko byatangajwe na mugenzi wabo wari warashwe ubwo yari ataravamo umwuka.

Aba barushimusi bari batwaye inyama z’inyamaswa bishe ku biti no ku macumu akenshi ngo bakaba bakunze guturuka mu murenge wa Bweyeye.
Kugeza ubu uyu murinzi wa pariki aracyari kuvurwa isasu yirashe mu kiganza ubwo yari arimo kurwanira imbunda na barushimusi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
@Akagabo John: nawe uri rushimusi ko uvuga ngo rushimusi apfuye nk’intwari
Birababaje. Ariko bashakishwe bahanwe n’abandi barebereho naho ubundi bazakomeza da!
Imana imuhe iruhuko ridashira apfuye nk’intwari!!