Nyamagabe: Abakozi ba Airtel bagiranye ubushyamirane
Abakozi ba sosiyete y’itumanaho ya Airtel bagiranye ubushyamirane ubwo bazaga gucururiza mu karere ka Nyamagabe, tariki 26/12/2012, ndetse n’abaturage ba Nyamagabe babashinja kuba barabatetseho imitwe bakabagurisha simukadi (simcard) nyinshi ngo bazatombora bagategereza bagaheba.
Ubusanzwe mu karere ka Nyamagabe hazaga gukorera abakozi ba Airtel baturukaga mu karere ka Huye, ariko ngo higeze kuza abaturutse i Kigali bakabwira abantu ko nibagura simukadi eshanu bazabaha terefoni y’ubuntu gusa ntibahite bazitanga.
Icyo gihe ngo abantu batandukanye baraziguze bakajya bandika numero za Simukadi ariko igihe abo bakozi bagombaga kubahamagara ngo bazibahe ntibazizana, nk’uko umwe mu bacuruza amakarita yo guhamagara mu mujyi wa Nyamagabe nawe wari waguze izi simukadi yabitangaje.

Kuri uyu wa gatatu, abakozi ba Airtel baturutse i Kigali baje mu matagisi abiri nibwo bagarutse mu karere ka Nyamagabe, maze ab’i Huye babimenye nabo bahita baza muri Taxi imwe, batangira gushwana bashinja abaturutse i Kigali guteka imitwe ku baturage ndetse no kwica ibiciro.
Ngo Simukadi bazigurishaga amafaranga 200 mu gihe ubusanzwe zigura amafaranga 500, nk’uko twabitangarijwe na Me Kamasa Ignace, umukozi ushinzwe umutekano mu karere ka Nyamagabe.
Me Kamasa akomeza atangaza ko abaturage n’abacuruzi bari baraguze za simukadi bijejwe kuzatombora no guhabwa terefoni z’ubuntu nabo ngo baje bashinja abakozi ba Airtel muri rusange ko babatetseho imitwe, nibwo Polisi yahise ihagera maze ihosha ayo makimbirane ijyana abo bakozi ba Airtel bose kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

Nyuma yo kubageza kuri polisi, aba bakozi basabwe gutanga ibyangombwa maze ababifite barabareka barataha, hagaragaramo abagera ku icumi badafite ibyangombwa harimo n’umurundi umwe, bakaba barahise bajyanwa mu kigo cy’inzererezi giherereye mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|