Nyamara n’ubwo Abanyarwanda barira cyane nabonye ubukungu butarahungabanye cyane

Ubu intero n’inyikirizo ihari mu Banyarwanda hirya no hino ni uko ubukene bumeze nabi kubera Covid-19, ku buryo benshi bagaragazaga ko uretse no kubona ubushobozi bwo kwizihiza iminsi mikuru ahubwo no kubona ibyangombwa by’ibanze ari ingume. Nyamara iyi minsi mikuru yatumye mbona nta gikuba cyacitse nk’uko bivugwa.

Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko kugeza mu gihembwe cya kabiri cya 2020, ubukungu bw’u Rwanda muri rusange bwagabanutseho 12,4% ugereranyije n’uko bwari bwifashe mu 2019, bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Ariko nyamara Abanyarwanda benshi bagaragazaga ko ibi babishidikanyaho, kuko abenshi muganiriye bagaragazaga ko n’ubwo nta bushakashatsi bakoze ariko bo babona ubukungu bwaba bwarahungabanye nko kuri 80% ndetse no kuzamura.

Ubusanzwe igice kinini cy’Abanyarwanda cyizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ari yo "Noheli n’Ubunani" abenshi bari batewe amatsiko no kureba uko iyi minsi izaba isa, cyane cyane ko uyu mwaka wa 2020 abantu bawufata nk’umwaka mubi cyane mu myaka abenshi bariho babayeho. Ndetse abenshi bavugaga ko umunsi wa Noheli, itabaye ahubwo ari umunsi wa Gatanu nk’indi yose, akenshi bagaragaza ko nta bushobozi bazagira wo kuwizihiza nk’uko byari bisanzwe.

Noheli ni umunsi mukuru abakristo bizihiza nk’itariki y’ivuka ry’umucunguzi wabo "Yesu Kristo" aho uyu mwaka hizihizwa imyaka ibarirwa muri 2020 amaze avutse. Uyu munsi wizihizwa abantu bambara neza, barya, bananywa neza, batanga banakira impano zitandukanye ndetse banabyina, baririmba. Mbese buri wese agaragaza ibyishimo uko abyumva. Uyu munsi rero icyagaragaye uretse wenda imyidagaduro yabangamiwe kubera ibihe turimo byo gukumira icyorezo cya Covid-19, ibindi byagenze nk’uko byari bisanzwe bigenda ahubwo ahandi ukabona byanarushijeho, ku buryo ku bwanjye mbona nta gikuba cyacitse mu bijyanye n’ubukungu nk’uko byavugwaga. Yego umwaka wabaye mubi muri rusange ibyo turabyemeranywaho ariko nabwo ntibiri ku rwego cyangwa ku buremere twabihaga.

Dore bimwe mu bigaragaza ko nta gikuba cyacitse :

  Ahategerwa imodoka zijya zinava mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda hari umubyigano udasanzwe abantu bajya mu miryango yabo gusangira iminsi mikuru. Nyamara mbere yaho wumvaga ari amaganya gusa ukagira ngo nta n’umuntu uzabona itike yamugeza iwabo. Kandi ibi ni ku bantu bafite ubushobozi buke twabonye kuko abafite ubushobozi bwisumbuyeho bagiye mu modoka zabo.

  Ahagurishwa ibiribwa n’ibibyobwa hari umubyigano udasanzwe cyane cyane ahagurishwa inyama n’amafi nka bimwe mu mafunguro y’imena mu minsi mikuru yo mu Rwanda. Wabonaga urujya n’uruza rw’imiryango itandukanye buri wese ku bushobozi bwe nk’uko byari bisanzwe, buri muntu ahahira umuryango we iby’iminsi mikuru.

  Hari abagaragaye bambaye imyambaro mishyashya. Hirya no hino mu miryango cyane cyane abana bagaragaye bambaye imyenda ya Noheli yiganje mu mabara y’umweru n’umutuku yitiriwe Père Noël, kandi iyi myenda ntabwo ihendutse irahenze kandi yambarwa kuri Noheli gusa bigaragara ko uyigurira umwana nta byacitse biba byaramubayeho. Ibi kandi biherekejwe n’imitako itandukanye kandi iyi mitako ijyanye n’iminsi mikuru iba ihenze.

  Abandi benshi bahisemo gukora indirimbo zitandukanye z’imiryango yabo yaba iz’amajwi cyangwa amashusho, yaba izihimbaza Imana cyangwa indirimbo zisanzwe zo kwifurizanya iminsi mikuru myiza.

Covid-19 yahungabanyije ibintu byinshi, ariko bigaragara ko Abanyarwanda n’umeze neza agendera ku bandi uko barira na we agataka, bigatuma ibintu bihabwa ubundi buremere. Uyu mwaka hari abo wabereye mubi cyane, ariko hari n’abo wabereye mwiza cyane kandi ni kimwe n’indi myaka yose.

Ibi byose navuze haruguru ntibivuze ko habuze imiryango runaka yabuze ubushobozi bwo kwizihiza iyi minsi mikuru, ariko ni ibisanzwe n’indi myaka byabayeho kandi n’indi iri imbere ni ko bizamera, isi ni uko iteye. Umwaka muri rusange wabaye mubi ariko Nyagasani yaduciriye akanzu. Abanyarwanda nidukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 imyaka iri imbere bizagenda neza cyane kurusha ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uyu si umunyamakuru ahubwo ni umunyarwenya pe! Ubwo se nuhamagara so akagurisha ihene ufite iyo ku isambu bakakoherereza agatike ngo mujye gusangira akagage ka noheli ubwo ubukungu bwawe buzaba buzamutse? Uretse n’ibi se uzamera ko ubukungu bwawe buri kuzamuka urebeye ku bikorwa byawe byo kwinezeza cg ahubwo uzarebera ku by’ishoramari uri gukora? Ngayo nguko!

Silas yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Cyakora uranyumije noneho !!!! Isi yose yarakanuye none wowe ngo abanyarwanda bararira.
Cyakora ugize neza. Uti" Isi ni uko iteye" Cyakora nabwo Nyagasani asingizwe yaciye akanzu, ariko ibyo kuvuga kwiriza nawe urakabije pe.

Richard yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Cyakora harimo ikintu cyiza uvuze muri iyi nkuru. Imyaka mibi yahozeho kandi izahoraho.N’imyiza kandi ni uko. 2020 rero buriya hari abo wabereye mubi n’abandi bazawirahira ko wababereye mwiza.

Ikindi kirimo nkunze cyane. Abanyarwanda bamwe ni inkungunzi pe! n’uwo ntacyo yabaye wumva afite akaruru kenshi kurusha abandi. Abenshi n’ibyari inshingano barazirengangije ngo umwaka wa Covid!

leonce yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

wabuzwa n’iki nyine ko uba wahembwe neza.

Mimi yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Cyakora nanjye naratangaye.Ntubeshye ahubwo nabonye nanjye narabonye abanyarwanda bariboneye uburyo Bwo kuganya baniriza. Ntamuntu ugifasha mugenzi we korona yabaye korona!! Bagabanye kwiriza pe

Teddy yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Arik tudashatse gukabya abantu bose bigize abashakashatsi,Leta ubwayo iremerako ubukungu bwahungabanye 12.4%.Ubundi icyo bisobanuye uracyumva?Nyakubahwa President wacu P.K. nawe arabyemera.Arik ukihandagaza ngo abantu baguze imyambaro mishya cg ibyo kurya! Nyamara abanditsi rimwe na rimwe muzajya mutuma abantu babanyuzamo ijisho.Ubutunzi bwarahungabanye kko nawe uhembwa ku kwezi nziko hari ibyawe byadindiye arik niba uziko ubukungu babubarira mu kurya no kwambara gusa uzasubire ku ishuli baguhugure m’ubushakashatsi.Uzarebe uburyo MINECOFIN ibyerekanisha ingero n’imibare apana mu kivunga.Nihitiraga

Kalisa yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka