Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira ubworozi kuko byabageza kuri byinshi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irakangurira abaturage kwitabira imishinga y’ubworozi, kuko babikoze neza bishobora kubageza kuri byinshi. Minisiteri irabitangaza mu gihe 98% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ariko bitari iby’umwuga.

Ibi Minisitiri Mukeshimana yabitangarije aborozi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2015, mu muhango wo guhemba aborozi borojwe na gahunda ya ’’Girinka Munyarwanda”, bafite Inka zahize izindi mu kugira umukamo.

Inka ya Murekeyisoni Goreth yahize izindi ku mukamo yambitswe ikamba.
Inka ya Murekeyisoni Goreth yahize izindi ku mukamo yambitswe ikamba.

Minisitiri w’ubuhinzi yashimiye aborozi bagaragaje kwita ku nka zabo zigahiga izindi ku mukamo, ndetse yambika inka yahize izindi ikamba, anasaba abandi borozi kugira ishyari ryiza kugirango bazabashe kuba abambere mu irushanwa ry’ubutaha.

Muri iryo higanwa ku mukamo w’ Inka zatanzwe n’umushinga wa ’’Gira inka Munyarwanda”, ryabereye mu Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi riri kubera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo.

Inka yabaye iya mbere mu kugira umukamo mwinshi yakamwe litiro 13, nyira yo ahembwa ibicuba bibiri bya litiro 40, umunyu, bote, igisarubeti. Yahawe n’imbuto y’ibyatsi bituma umukamo wiyongera, anahembwa intanga 10 zizaterwa inka ye aho kuzajya gushaka ikimasa mu bihe bizaza.

Inka ya Murekeyisoni Goreth yahize izindi ku mukamo yambitswe ikamba.
Inka ya Murekeyisoni Goreth yahize izindi ku mukamo yambitswe ikamba.

Murekeyisoni Goreth, nyir’inka yahize izindi ku mukamo ikambikwa ikamba, yavuze ko ibanga rituma inka ye ikamwa amata menshi, ari uko kuva yayihabwa mu 2006 yayitayeho cyane, akayigaburira neza uko bikwiye ndetse akayiha n’amazi meza kandi ahagije.

Abandi bagera ku munani nabo bafite inka zitwaye neza ku mukamo, bahawe ibicuba, intanga kandi n’uwitabiriye aya marushanwa wese yatahanye igicuba.

Kuva gahunda ya Girinka yatangizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006 kugeza mu mwaka wa 2014, umusaruro w’amata wavuye kuri toni ibihumbi 150 ugera kuri toni ibihumbi 706.

Uyu musaruro abaturage bakaba bawukesha cyane ku kwita cyane ku bwoko bw’inka zitangwa, ibyo zigaburirwa ndetse n’aho ziba.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubworozi ni ingenzi kuko bufasha nyirabwo kwiteza imbere ndetse bigatuma yikura umu bukene igihugu nacyo kikaba kirunganiwe

Odette yanditse ku itariki ya: 11-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka