Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi

Ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 batawe mu mazi, byateguwe n’umuryango Dukundane, bikorerwa mu Karere ka Rubavu ku mugezi wa Sebeya, ujyana amazi mu Kiyaga cya Kivu, aho hari Abatutsi bagiye bicwa bagatabwa mu mugezi wa Sebeya.

Hashyizwe indabo mu mugezi wa Sebeya watawemo Abatutsi bishwe muri Jenoside
Hashyizwe indabo mu mugezi wa Sebeya watawemo Abatutsi bishwe muri Jenoside

Umuhoza Marie Aimable, umubyeyi w’imyaka 62 warokokeye mu Murenge wa Nyundo, ufite abo mu muryango we batawe mu mazi, avuga ko gushyira indabo ku migezi bumva ko bahaye ababo icyubahiro.

Agira ati “Gushyira indabyo hano bituma numva ntuje mu mutima wanjye, numva nishimye ko ndi kumwe na bo uyu munsi”.

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside batawe mu mazi, basabye ko hashyirwa urwibutso ku mugezi wa Sebeya, kugira ngo rufashe imiryango kwibuka neza ababo bahiciwe.

Umuhoza agira ati “Urwibutso kuri uyu mugezi ruzadufasha kwibuka ayo mateka mabi abacu bahuye nayo, kugira ngo nituhanyura tukareba amazina yabo, twumve ko ababyeyi bacu bahawe agaciro.”

Abanyeshuri na bo bitabiriye icyo gikorwa
Abanyeshuri na bo bitabiriye icyo gikorwa

Umuhuzabikorwa wa Dukundane, Sixbert Habimana, atangaza ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, ari ukubungabunga amateka y’Igihugu kandi bijyana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Depite Jean Pierre Hindura, witabiriye igikorwa cyo kwibuka abishwe batawe mu mazi mu Karere ka Rubavu, yasabye ababyeyi kubwira abana babo amateka uko ari.

Agira ati "Hariho ababyeyi bamwe na bamwe bataravuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyabaye. Ni byiza kwigira ku mateka kugira ngo bifashe urubyiruko kuyobora iki gihugu ".

Umugezi wa Sebeya usanzwe uhuza imirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero, wabaye igikoresho mu kwica Abatutsi, aho hari abatawe muri uyu mugezi ukabatembana mu kiyaga cya Kivu.

Abayobozi b'Akarere ka Rubavu n'abaturage bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi b’Akarere ka Rubavu n’abaturage bitabiriye icyo gikorwa

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka