Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
Ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 batawe mu mazi, byateguwe n’umuryango Dukundane, bikorerwa mu Karere ka Rubavu ku mugezi wa Sebeya, ujyana amazi mu Kiyaga cya Kivu, aho hari Abatutsi bagiye bicwa bagatabwa mu mugezi wa Sebeya.
- Hashyizwe indabo mu mugezi wa Sebeya watawemo Abatutsi bishwe muri Jenoside
Umuhoza Marie Aimable, umubyeyi w’imyaka 62 warokokeye mu Murenge wa Nyundo, ufite abo mu muryango we batawe mu mazi, avuga ko gushyira indabo ku migezi bumva ko bahaye ababo icyubahiro.
Agira ati “Gushyira indabyo hano bituma numva ntuje mu mutima wanjye, numva nishimye ko ndi kumwe na bo uyu munsi”.
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside batawe mu mazi, basabye ko hashyirwa urwibutso ku mugezi wa Sebeya, kugira ngo rufashe imiryango kwibuka neza ababo bahiciwe.
Umuhoza agira ati “Urwibutso kuri uyu mugezi ruzadufasha kwibuka ayo mateka mabi abacu bahuye nayo, kugira ngo nituhanyura tukareba amazina yabo, twumve ko ababyeyi bacu bahawe agaciro.”
- Abanyeshuri na bo bitabiriye icyo gikorwa
Umuhuzabikorwa wa Dukundane, Sixbert Habimana, atangaza ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, ari ukubungabunga amateka y’Igihugu kandi bijyana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Depite Jean Pierre Hindura, witabiriye igikorwa cyo kwibuka abishwe batawe mu mazi mu Karere ka Rubavu, yasabye ababyeyi kubwira abana babo amateka uko ari.
Agira ati "Hariho ababyeyi bamwe na bamwe bataravuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyabaye. Ni byiza kwigira ku mateka kugira ngo bifashe urubyiruko kuyobora iki gihugu ".
Umugezi wa Sebeya usanzwe uhuza imirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero, wabaye igikoresho mu kwica Abatutsi, aho hari abatawe muri uyu mugezi ukabatembana mu kiyaga cya Kivu.
- Abayobozi b’Akarere ka Rubavu n’abaturage bitabiriye icyo gikorwa
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
- Iposita yabaye umuyoboro wo gukora Jenoside, ubu irasabwa kuyirwanya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|