Igiciro cy’isambaza cyazamutse kubera ibura rya Peteroli

Abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bavuga ko bafite ikibazo cya Peteroli yabuze ku isoko bakavuga ko bishobora gutuma bahagarika imirimo y’uburobyi ndetse n’isambaza zigahenda.

Abarobyi bakorera mu makipe ni bo bavuga ko barimo bagerwaho cyane n'ingaruka zo kubura Peteroli
Abarobyi bakorera mu makipe ni bo bavuga ko barimo bagerwaho cyane n’ingaruka zo kubura Peteroli

Mu gitondo tariki 18 Kanama 2023 ikilo cy’isambaza ku bacuruzi bazikura ku barobyi cyaguraga amafaranga ibihumbi bitatu, amafaranga atari makeya kuko kigera ku muguzi kigura amafaranga ibihumbi bine cyangwa bitatu magana atanu.

Bamwe mu barobyi babwiye Kigali Today ko igiciro cyazamutse kuko abarobyi bakoresha Peteroli mu gucana nijoro barimo kuyibura ku isoko.

Ngomayubu Theoneste umwe mu barobyi bakorera mu Karere ka Rubavu avuga ko nta kindi gihe byabayeho ko Peteroli ibura. Yagize ati “Nta n’ikindi gihe byigeze kubaho nk’uko bimeze ubu, peteroli yari isanzwe ibura ku isoko gusa ubu birakabije, twageze i Musanze, i Rutsiro n’i Karongi hose yabuze, turasaba ko twakorerwa ubuvugizi ikaboneka.”

Uwiringiyimana na we ukora uburobyi mu Kiyaga cya Kivu avuga ko bagiye kuyishakira i Kigali kuko mu Ntara y’Iburengerazuba ntayo bakihabona.

Gahimano ukoresha imitego cy’icyerekezo avuga ko Peteroli ikoreshwa n’amakipe kandi ni yo menshi aroba mu kiyaga cya Kivu.

Agira ati “Twe ntidukoresha Peteroli ariko abakoresha amakipe barayikoresha kandi itabonetse ntibakora, ni igihombo ku bakunzi b’isambaza kuko nibo benshi baroba. Muri Rubavu hari amakipe agera kuri 20, uribaza kuba aya amakipe atagiye mu mazi umusaruro waboneka ungana gute ? ”

Bamwe mu bacuruzi bavuganye na Kigali Today batangaza ko Peteroli mu Rwanda ihari ahubwo abayibura biterwa n’aho baba bayishakiye.

Umuyobozi wa Oryx Rwanda, Bwankarikari Alex, yagize ati « Twe turayifite uretse ko igiciro cyazamutse, wenda abayirangura bakagabanuka ariko mu bigega irahari. »

Nubwo abayobozi bavuga ko mu Rwanda ihari, hagendewe ku makuru ya Peteroli itumizwa buri mwaka, ingano yagiye imanuka aho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023 hatumijwe litiro miliyoni eshatu (3,000,000L)mu gihe mu mwaka wabanje 2021-2022 hari hatumijwe litiro miliyoni enye (4,000,000L).

Nubwo hari abantu batandukanye bakenera Peteroli, bashobora guhura n’ikibazo cyo kuyibura mu minsi iri imbere kubera kurinda ihumanywa ry’ikirere, bakaba basabwa gukoresha ubundi buryo bukoreshwa mu gucana nk’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’amatoroshi akoresha amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka