Musanze: Abasirikare bari mu mahugurwa bamuritse imico yo mu bihugu byabo
Abasirikare 49 bo ku rwego rwa Ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bamuritse imico itandukanye y’ibihugu byabo.
![Igisoro ni umukino werekanywe n'abo ku ruhande rw'u Rwanda Igisoro ni umukino werekanywe n'abo ku ruhande rw'u Rwanda](IMG/jpg/igisoro.jpg)
Byabaye ku munsi w’Umuco (Culture Day) wabereye muri iryo shuri tariki 12 Mutarama 2024, mu busabane bwaranzwe n’imbyino ndetse n’indirimbo zo mu bihugu bitandukanye, banasangira ibiribwa n’ibinyobwa by’ubwoko butandukanye byo mu bihugu by’iwabo, mu mwambaro ndangamuco w’ibihugu baturutsemo.
Ni umuhango ubaye ku nshuro ya 11, aho abayobozi mu nzego zitandukanye n’abo basirikare bari kumwe n’imiryango y’abo, basangiye ibiribwa n’ibinyobwa bya buri gihugu, mu rwego rwo guhuza imico bamwe bigira ku bandi.
Mu biribwa byari byiganje muri iryo murikamuco, harimo inyama zokeje n’izitogosheje, amafi, indagara, umunyige n’ibindi.
![Uburyo Abanyetanzania batunganya inyama byaryoheye benshi Uburyo Abanyetanzania batunganya inyama byaryoheye benshi](IMG/jpg/inyama-11.jpg)
Ku ruhande rw’u Rwanda ari na ho hagaragaye ibiribwa by’amoko menshi, harimo Umutsima wa Rukacarara, imyumbati igeretse ku bishyimbo, imboga z’isogi, impungure, ibigori, inyama zitogosheje, n’inyama zokeje bita igiti zakunzwe na benshi.
Mu mbyino, ibyo birori byasusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari ryo mu Rwanda, itorero ryaturutse muri Uganda, n’iryaturutse muri Sudani y’Epfo.
Nubwo ibyo birori ari iby’abasirikare, nta n’umwe wari wambaye umwambaro wa Gisirikare, bose bari bambaye imyambaro iranga umuco w’ibihugu byabo, aho Abanyarwanda bari bambaye umukenyero n’umwitero, habonekamo n’abambaye mu buryo butangaje, aho nko mu gihugu cya Zambia, igisirikare cyari kigizwe n’abagabo gusa cyari cyambaye amajipo.
Ni umunsi washimishije izo ngabo, aho bamwe muri zo bemeza ko gusangira umuco w’ibihugu bakomokamo ari kimwe mu bibongerera ubumenyi ku bihugu bitandunaye, bagahuza ubuvandimwe muri ubwo busabane bakora basangira, bikabongerera ubumenyi buzabafasha kunoza akazi aho bazoherezwa hose.
![U Rwanda rwagaragaje uburyo habonekaga ifu mu bihe bya kera U Rwanda rwagaragaje uburyo habonekaga ifu mu bihe bya kera](IMG/jpg/ifu-5.jpg)
Col Lydia Bagwaneza wo mu ngabo z’u Rwanda, ati “Guhuza imico biradufasha, kuko umusirikare ni umuntu usabwa gukorera ahantu aho ari ho hose, kandi akitegura gukorana n’abandi, hari n’izindi nshingano dushobora guhabwa tugahura tukazinoza neza, kuko tuba tuziranye mu mico itandukanye y’ibihugu byacu tukamenya icyo runaka akunda, na bo bakaba bazi icyo dukunda”.
Uwo musirikare yavuze ko kumurika imico, biri no mu buryo bwo kurushaho kumenya indimi zivugwa mu bihugu bitandukanye, bagahuza n’imirire, ibyo byose bikabafasha kurushaho kunoza inshingano”.
Major Christopher Christian Marijani wo mu ngabo za Tanzania ati “Uyu ni umwanya utwemerera kumenyana, tukamenya umuco wa buri gihugu tukazarushaho kunoza imikorere mu gisirikare nk’Abanyafurika”.
![Umwambaro wo muri Zambia watangaje benshi Umwambaro wo muri Zambia watangaje benshi](IMG/jpg/zambia-4.jpg)
Arongera ati “Nk’uko mubizi, hano turi abanyeshuri bakabakaba 50 baturuka mu bihugu 11 byo muri Afurika. Uyu munsi w’umuco ni umwanya wo kurushaho kubaka ubumwe no gukorera hamwe nk’abavandimwe, nk’abana ba Afurika, nk’ubu namenye amagambo menshi y’Ikinyarwanda, reka mbasuhuze, mwaramutse?”.
Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare, yavuze ko umunsi w’umuco ku musirikare ari ingenzi, nk’umwanya wo kugaragaza indangagaciro n’umwimerere wa buri gihugu, haba mu biribwa, mu mbyino no mu myambarire, ukaba kandi n’umwanya wo kurushaho kungurana ibitekerezo no guhanahana ubumenyi butandukanye, bikazabaherekeza mu mwuga wabo.
![Ibiribwa byo muri Zambia Ibiribwa byo muri Zambia](IMG/jpg/ibiribwa_2_-3.jpg)
Muri abo banyeshuri 49 biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Abanyarwanda ni 35.
Bose hamwe baturutse mu bihugu 11 ari byo Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Rwanda, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia na Uganda.
![Uburyo muri Uganda bateka umunyige Uburyo muri Uganda bateka umunyige](IMG/jpg/umunyige.jpg)
![Uburyo muri Uganda batunganya amwe mu mafunguro Uburyo muri Uganda batunganya amwe mu mafunguro](IMG/jpg/amafunguro-2.jpg)
![](IMG/jpg/e361be06-60b2-4bd0-a5db-d52a9ad119ed.jpg)
![Ibiribwa by'u Rwanda biri mu byakunzwe na benshi Ibiribwa by'u Rwanda biri mu byakunzwe na benshi](IMG/jpg/ibiribwa_by_u_rwanda_biri_mu_byakunzwe_na_benshi.jpg)
![](IMG/jpg/df4114a3-a5d2-41da-bf8a-27c4e55f5c34.jpg)
![Abasirikare ba Zambia ni uku bari bambaye Abasirikare ba Zambia ni uku bari bambaye](IMG/jpg/abasirikare_ba_zambia_ni_uku_bari_bambaye.jpg)
![Imineke yo mu Rwanda iri mu biribwa byakunzwe na benshi Imineke yo mu Rwanda iri mu biribwa byakunzwe na benshi](IMG/jpg/imineke_yo_mu_rwanda_iri_mu_biribwa_byakunzwe_na_benshi.jpg)
![Abo muri Ethiopia bamuritse umuco w'Igihugu cyabo Abo muri Ethiopia bamuritse umuco w'Igihugu cyabo](IMG/jpg/abo_muri_ethiopia_bamuritse_umuco_w_igihugu_cyabo.jpg)
![Itorero ryo muri Sudani y'Epfo Itorero ryo muri Sudani y'Epfo](IMG/jpg/itorero_ryo_muri_sudani_y_epfo.jpg)
![Inkarishya zo muri Uganda Inkarishya zo muri Uganda](IMG/jpg/inkarishya_zo_muri_uganda.jpg)
![Itorero ryaturutse muri Uganda riri mu basusurukije ibirori Itorero ryaturutse muri Uganda riri mu basusurukije ibirori](IMG/jpg/itorero_ryaturutse_muri_uganda_riri_mu_basusurukije_ibirori.jpg)
![Inganzo Ngari yahacanye umucyo Inganzo Ngari yahacanye umucyo](IMG/jpg/inganzo_ngari_yahacanye_umucyo.jpg)
![](IMG/jpg/a39a1a9f-5553-4cb3-9b1f-e1c85c50bfc3.jpg)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|