Herekanywe imiterere y’inyubako z’ibitaro bya Ruhengeri bigiye kubakwa - Amafoto

Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko imirimo yo kubaka ibi bitaro mu buryo bugezweho iri hafi gutangira, bikazashyira iherezo ku ngaruka zaturukaga kuri serivisi zitanoze kubera inyubako zishaje zabyo, ibikoresho bidahagije ndetse n’ubuke bw’abaganga.

Mu nyubako nshya zigezweho zigiye kubakwa zirimo bloc eshanu buri imwe izaba igeretse
Mu nyubako nshya zigezweho zigiye kubakwa zirimo bloc eshanu buri imwe izaba igeretse

Izo nyubako zari zimaze imyaka isaga 80, zitari zikijyanye n’igihe, zigiye gusimbuzwa izindi ziri ku rwego rugezweho nshya, zizaba zikubiye muri ‘bloc’ eshanu, zizaba zubatswe mu buryo buri imwe igeretse nk’uko bigaragazwa n’igishushanyombonera cyazo.

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, avuga ko ibi bitaro biheruka no kuzamurwa ku rwego rwa kabiri rw’imitangire ya serivisi, kuba bigiye kubakwa mu buryo bugezweho, ari n’uburyo buboneye buzabyongerera ubushozi yaba mu rwego rw’inyubako, ibikoresho ndetse n’abaganga.

Ati “Inyubako zabyo hafi ya zose zari iza cyera kandi zitagifite ubushozi bwo kwakira umubare w’ababigana mu buryo bwisanzuye, kuko nk’ibitanda bibarirwa muri 320 bigenewe kwakirirwaho abarwayi, byari bicye cyane”.

Ati “Haba ubwo batubanye benshi ibitanda bikuzura, bikaba ngombwa ko kimwe kiryamwaho n’abarwayi babiri, imibare yarenga ubushobozi bw’ibitaro bikaba ngombwa ko tubohereza ahandi, bakagerayo bibagoye nyamara atari uko twananiwe kubavura ahubwo ari ubwo bushobozi bw’aho bakirirwa budahagije bifite”.

Umushinga wo kubaka ibitaro bikuru bya Ruhengeri witezweho gutuma serivisi bitanga zirushaho kunoga
Umushinga wo kubaka ibitaro bikuru bya Ruhengeri witezweho gutuma serivisi bitanga zirushaho kunoga

Yungamo “Aya mahirwe rero twabonye yo kuba bigiye kubakwa, serivisi zizarushaho kunoga kandi zihute, bityo n’igihe abarwayi batakazaga bategereje kugerwaho na muganga kibyazwe umusaruro mu bundi buryo”.

Ubwo yasobanuriraga Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ibikubiye muri icyo gishushanyombonera mu ruzinduko we n’itsinda ry’abayobozi mu nzego zo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Musanze, bari bagiriye muri ibi bitaro ku wa kabiri tariki 21 Gashyantare 2024, mu rwego rwo kureba aho imyiteguro igeze yo kwimurira ahandi serivisi zimwe na zimwe zabyo, Dr Muhire Philibert, yagaragaje ko uretse ababigana baje kubyivurizamo, n’abakozi ubwabo bari bafite inyota yo gukorera ahajyanye n’igihe.

Uku kwaguka k’ubushobozi bw’ibi bitaro kuzatuma bigera ku rwego rwo kwakira abarwayi ku bitanda 550 bivuye kuri 320 bifite ubu, ibikoresho bihanitse mu kuvura indwara ndetse umubare w’abaganga na wo ukazagera kuri 460 bavuye ku baganga 350 bifite ubungubu.

Uruzinduko Minisitiri Nsanzimana (wambaye ingofero) n'abo bari kumwe bagiriye muri ibi bitaro rwari rugamije kureba aho imyiteguro igeze yo gutangira kubyubaka
Uruzinduko Minisitiri Nsanzimana (wambaye ingofero) n’abo bari kumwe bagiriye muri ibi bitaro rwari rugamije kureba aho imyiteguro igeze yo gutangira kubyubaka

Uretse inyubako bigaragara ko zigezweho z’ibi bitaro, bizaba bikikijwe n’ubusitani buteyemo n’ibiti bituma habasha kugira ubuhumekero buhagije, ahagenewe guparika imodoka n’ibindi bice bitandukanye.

Muri uko kubyubaka, inyubako zishaje zizagenda zisenywa mu byiciro, aho ku ikubitiro ahazwi nko muri Medicine Interne, hari mu nyubako zizaherwaho mu zizasenywa hakubakwamo indi nshya.

Biteganyijwe ko serivisi zimwe zizimurirwa mu yindi nyubako iri muri metero nkeya uturutse aho ibi bitaro biherereye.

Imirimo yo kubyubaka izatangira n’ukwezi kwa Kamena 2024, ikazashorwamo miliyari zibarirwa mu 100 z’Amafaranga y’u Rwanda ubariyemo n’ibikoresho bigezweho bizashyirwamo.

Inyubako zimaze imyaka isaga 80 zizasenywa hubakwe izindi nshya
Inyubako zimaze imyaka isaga 80 zizasenywa hubakwe izindi nshya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka