Kuri uyu wa 22 Kamena 2015, bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiriko, bamwe mu rubyiruko mu Karere ka Kamonyi bavuze ko gusuzugura imwe mu mirimo basanga bidindiza iterambere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buratangaza ko ubufatanye bw’abaturage n’abashinzwe umutekano mu guhanahana amakuru biri ku isonga y’ibatumye ibihungabanya umutekano bigabanuka.
Mu biganiro byahuje abamotari bakorera mu Karere ka Kamonyi n’Ubuyobozi bwa Polisi ku wa 15 Kanama 2015; mu nzu mberabyombi y’akarere, abamotari bagaragaje impungenge ku batwara badafite ibyangombwa bavuga ko bakora amakosa mu muhanda, bakanduza isura y’abandi.
Nyuma y’uko hagaragaye uburwayi mu gihingwa cy’imyumbati bwateje igihombo mu bahinzi; Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatanze imbuto nshya y’imyumbati ariko bayiteye na yo irarwara. Abahinzi bakeka ko ubu burwayi bushobora kuba buterwa n’ubutaka bahingamo, bakaba basaba ko bukorerwa isuzuma.
Bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi bahamya ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, yahinduye uburyo bw’imiyoborere nabo ikabafasha guhumuka bakagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku bikorwa bibakorerwa.
Kuri uyu wa 11 Kanama 2015, mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi n’ingo 21 zagaragajwe n’abaturage ko zibanye nabi, basobanuriwe uburyo amakimbirane hagati y’abashakanye asenya umuryango kuko bigira ingaruka ku bana no ku iterambere ry’urugo.
Nyuma y’ukwezi umwaka mushya wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza utangiye, abamaze kubwitabira mu karere ka Kamonyi baracyari bake ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe ahanini n’urujijo abaturage bafite kubera mu byiciro by’ubudehe biherutse gusohoka.
Nyuma yo kugaragaragaza urutonde rw’abarinzi b’igihango ku rwego rw’utugari n’imirenge; Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yaganiriye na Komite zibatoranya, maze ibibutsa ko bagomba kubicisha mu nama rusange z’utugari kugira ngo hatagira uwibagirana cyangwa ujyamo kandi ashidikanywaho.
Mu Kagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, Umunsi w’Umuganura wizihirijwe mu Mudugudu wa Nyagacaca ahahuriye abaturage b’imidugudu itanu igize aka kagari, maze abakuru b’imidugudu na bamwe mu baturage bamurikira rubanda imihigo bagezeho n’iyo ateganya kugeraho.
Abunzi b’imirenge ya Rukoma, Ngamba na Karama barahiriye uyu murimo tariki 6 Kanama 2015, batangaza ko kubongerera inshingano bizabafasha gukemurira ibibazo abaturage benshi batagombye kujya mu nkiko.
Bamwe mu bahinga igishanga cya Rwabashyashya batangaza ko guhinga mu mpeshyi bibaha umusaruro ufite agaciro karuta uwo babona mu bihe bisanzwe; kuko n’ubwo bakoresha ingufu nyinshi bavomerera ngo imyaka ya bo ituma, imboga bahinga ziba zikenewe cyane ku isoko.
Ubwo abadepite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde baganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu, kuri uyu wa 3 Kanama 2015, abaturage babatangarije ko bakeneye kuyoborwa na Kagame igihe cyose akiriho.
Ubwo abadepite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde baganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 2 Kanama 2015, babahamirije ko basaba ku bwabo ko Itegeko Nshinga rivugururwa kandi ko nta wundi muntu ubibahatira.
Guteza imbere ibyiciro by’Abanyarwanda byari byarasigaye inyuma, birimo urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga, biri mu bituma bashyigikira ivugururwa ry’ingingo y’101 y’itegeko nshinga; kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze ayobore .
Kuri uyu wa 1 Kanama 2015, mu biganiro intumwa za rubanda zigizwe na Depite Mukarugema Alphonsine na Depite Mukakarangwa Clotilde zagiranye n’abikorera bo mu Karere ka Kamonyi ku bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga; abikorera batangaje ko bashyigikiye ko ivugururwa.
Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015, ubwo intumwa za rubanda, Depite Mukarugema Alphonsine na Depite Mukakarangwa Clotilde bakiraga ibitekerezo by’abaturage bo mu Murenge wa Kayumbu, mu Karere ka Kamonyi, ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, mu bagera ku bihumbi bine bitabiriye ibiganiro, 44 ni bo batanze ibitekerezo (…)
Nyuma y’imyaka 9 inzu yubatswe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside, SURF, idakorerwamo; Minisitiri w’Umuco na Siporo yasabye ko yegurirwa Akarere ka Kamonyi igakorerwamo icyo yubakiwe ari byo kuba ikigo cy’ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage 48 mu basaga ibihumbi 8 bitabiriye ibiganiro bagiranye na ba depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde, mu Murenge wa Nyamiyaga bagaragaje ko bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga bakongera bagatora Kagame kuko ngo muri manda ebyiri amaze ayobora yabagejeje kuri byinshi.
Mu kwakira ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu, ku cyumweru tariki 26 Nyakanga 2015, abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde, baganiriye n’abagize Inama Nyanama y’Akarere ka Kamonyi ndetse n’abayobozi ba (…)
Bimwe byo bishimira bagezeho mu rwego rw’ubuzima ku ngoma ya Perezida Paul Kagame harimo isuku, ubwisungane mu kwivuza, kurwanya malariya, kurwanya Sida no kongera umubare w’abaganga n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima.
Abaturage bo mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi basaga ibihumbi bitanu bitabiriye ibiganiro n’abadepite ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga, bashyigikiye iyo ngingo ihinduka kuko ibangamira ko bongera gutora Kagame kandi kuko bavuga ko kumubura ari nko kubura umubyeyi batarakura.
Ubwo intumwa za Rubanda, Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde baganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge, tariki 23 Nyakanga 2015; abasigajwe inyuma n’amateka batangaje ko bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga kuko ngo bakeneye gutora Kagame ngo akomeze ayobore u Rwanda.
Abaturage bo mu karere ka Kamonyi basabye abadepite kuvugurura itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze ayobore u Rwanda. Babibasabye ubwo aba badepite babasuraga mu rwego rwo kugirana nabo ibiganiro kuri iyi ngingo, kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2015.
Nyuma y’uruzinduko intumwa za rubanda zakoreye mu Karere ka Kamonyi mu mpera za Mutarama 2015 zigasanga hari ikibazo cy’isuku nke mu baturage, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2015, zagarutse kureba ingamba ubuyobozi bw’akarere bwafashe mu kugikemura maze bigaragara ko zitashye zinyuzwe.
Nyuma y’uko ubushakashatsi bwo muri 2011 bw’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mibereho y’abantu, RTI, bugaragaje ko mu Rwanda abanyeshuri 15% barangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza batazi gusoma ikinyarwanda, mu bigo by’amashuri abanza, imyigishirize y’Ikinyarwanda yarahindutse ku buryo abana basigaye (…)
Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayoboke b’itorero ADEPR hirya no hino mu gihugu batanze umusanzu wo kubakira uwacitse ku icumu rya Jenoside umwe muri buri paruwasi muri 367 ziri mu gihugu. Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015, mu Karere ka Kamonyi, amaparuwasi 10 akaba yashyikirije (…)
Abacuruzi bake batangiye gukorera mu isoko rusange rya Bishyenyi bita “common market”, bavuga ko batangiye gukorera mu gihombo kuko batabona abaguzi; ariko abashoramari baryo bo barahamagarira abaguze ibibanza bose kuza kubikoreramo kuko abacuruzi ari bo babimburira abaguzi mu isoko.
Nyuma y’uko Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rushyiriyeho Ikigega “Ishema ryacu” banga agasuzuguro k’amahanga; abikorera bo mu Karere ka Kamonyi bakoze inama nyungurana bitekerezo kuri uyu wa kane tariki 9 Nyakanga 2015, maze bemeza gushyira muri iki gigega amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 15.
Mu mpero z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2015, hashyizwe ahagaragara ibyiciro bishya by’ubudehe, byakozwe hakurikijwe amakuru yatanzwe ku mibereho ya buri muturage. Nubwo habayeho igihe cyo kubaza buri wese uko abayeho, hari abaturage bo mu murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko ibyiciro bashyizwemo ntaho bihuriye n’uko babayeho.
Mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kumenya amateka yayo, abakozi ba Unguka Bank, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi kuri uyu wa 3 Nyakanga 2015 banemerera imiryango y’abarokotse Jenoside inkunga y’inka eshanu.