Kamonyi: Itorero ADEPR ryashyikirije abacitse ku icumu rya Jenoside amazu 10 ryabubakiye
Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayoboke b’itorero ADEPR hirya no hino mu gihugu batanze umusanzu wo kubakira uwacitse ku icumu rya Jenoside umwe muri buri paruwasi muri 367 ziri mu gihugu. Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015, mu Karere ka Kamonyi, amaparuwasi 10 akaba yashyikirije amazu abo yubakiye.
Amazu 10 yubatswe muri Kamonyi afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 27. Mu kuyashyikiriza bene yo, abayoboke ba ADEPR bakoze n’igikorwa cyo kubaremera babaha amatungo, imyambaro, ibikoresho n’ibyo kurya bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 800.

Mu muhango wo gutaha aya mazu no kuyashyikiriza bene yo wabereye mu Mudugudu wa Rubona, mu Kagari ka Muganza, ho mu Murenge wa Runda, Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Sibomana Jean yatangaje ko iki ari igikorwa cyahizwe n’abayobozi b’itorero mu mwaka 2012, kuri ubu mu gihugu hose itorero rikaba rimaze kubaka amazu 367 angana n’umubare w’amaparuwasi y’itorero.
Yagize ati «Ibi bikubiye mu mihigo twiyemeje imbere ya Perezida wa Repubulika mu mpera z’umwaka wa 2012; y’uko tugiye gushyira imbaraga mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, tubabonera aho kuba”.

Marie Alice Uwera, Umuyobozi w’aAkarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, ashima umuganda ubuyobozi bwahawe n’itorero ADEPR nk’umwe mu bafatanyabikorwa w’akarere babafashije gushakira icumbi abacitse ku icumu batishoboye kuko kuri ubu akarere kagikeneye amazu 334 yo gutuzamo imiryango y’abacitse ku icumu idafite aho iba.
Ati “Iyo ushatse abantu bagufasha mu gufasha abatishoboye abenshi bitabira gutanga ibyo kurya, ariko iyo uvuze icumbi, abenshi barifata. ADEPR yakoze ku kintu gikomeye afatanyabikorwa badakunze gukora”.

Abacitse ku icumu bashyikirijwe amazu bishimiye kubona aho batura. Mukashema Grace wubakiwe mu mudugudu wa Rubona ashima Imana ko abonye aho aba nyuma y’imyaka 21 asembera mu ngo z’abandi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo gikorwa ni cyiza ariko bibuke n’ imidugudu myinshi isengera muri shitingi yananiwe kwiyuzuriza insengero kubera ubushobozi buke bw’abakristo nabo bajye babatera inkunga.