Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Gatsibo, Ngamije Ally Hassan, avuga bakeneye kongera umubare w’abarimu kuko umubare w’abanyeshuri ugenda urushaho kwiyongera.

Yagize ati “Twagize ikibazo cy’abarimu ariko na none hakiyongeraho na gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri. Ibyinshi bikaba bimaze kuzura, abo barimu bashya rero bazatuma nta cyuho kibaho mu burezi, ni yo mpamvu twabiteguye hakiri kare.”
Muturutsa Fidele, umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imicungire y’Abakozi, avuga ko uretse no mu burezi akarere gacyeneye no kongera abakozi mu kazi mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi.
Agira ati “Mu burezi ni ho hakenewe abakozi bashya benshi, ariko by’umwihariko tumaze iminsi dufite imyanya idafite abantu bayikoramo bujuje ibisabwa. Iyo myanya ubu iri gupiganirwa, byose bikaba biri muri gahunda yo kugira ngo turusheho kwesa imihigo.”
Mu mwaka w’amashuri wa 2016, Akarere ka Gatsibo ngo kazakenera abarimu 112 mu mashuri abanza, 13 mu mashuri yisumbuye bafite impamyabumenyi yo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza hamwe n’abarimu 17 bafite icyiciro cya mbere cya kaminuza.
Mu karere kose habarirwa ibigo by’amashuri abanza 90, hamwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye 55, naho ibyigisha imyuga byo bikaba bigera kuri 6.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe ndashaka ko amanota asohotse mwayanyoherereza kuri n inimero mbahaye nigaga s3 code yanjye ni 03,05,034,052, nakoze mumwaka 2015 akarere igatsibo murakoze
nuye muri nyagihanga narangije mwishuri ryisumbuye rya Bukure ho muri gicumbi nize Agriculture. facebook yange ni lucky blavo simy
mpaze imyaka 2 ndangije muri pcm mukigo cyigenga cya apapeb muri gicumbi
mwokabyaramwe maze imyaka ibiri 2 nicaye kd nararangije i rukara mu nderabarezi mu ishami rya geo+histoire.none igatsibo kudepoza bizarangira ryari?mana uwampa number ya mayor!