Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga aravuga ko kuba FDLR iri mu burasirazuba bwa Congo ariyo mpamvu nyamukuru yatumye havuka indi mitwe yitwaza intwaro harimo ishamikiye kuri FDLR bafatanya mu bikorwa byo kwica no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya FDLR (…)
Twizerimana Jean Paul wajyaga kwiga mu karere ka Ruhango ari ku igare yagonze umukecuru witwa Nyirangamije Evelyne w’imyaka 76 y’amavuko mu gitondo cyo ku itariki ya 06/03/2013 maze bombi bajyanwa mu bitaro bya Nyanza bakomeretse bikomeye ku buryo ibitaro bya Nyanza byahise bibohereza mu bitaro CHUB bya Kaminuza y’u Rwanda (…)
Polisi y’igihugu iratangaza ko amarenga y’intoki abashoferi bakoresha babwirana aho abapolisi bahagaze mu muhanda ari mu biteza impanuka nyinshi.
Mu rwego rwo guca ingeso mbi ya bamwe mubaturage banga gufatanya n’abandi mu kwicungira umutekano binyuze mu marondo ndetse no kurwanya umuco mubi wo kudatabarana igihe hari utabaje, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon araburira abaturage ko abo ibyo bizajya bigaragaraho bazajya bishyuzwa ibyibwe cyangwa (…)
Umwana w’umukobwa witwa Uwamahoro Speciose w’imyaka 13 arembeye cyane mu bitaro bya Kibogora nyuma yo kugongwa n’imodoka ya Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda mu karere ka Nyamasheke.
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/03/2013 mu kagari ka Ntendezi, mu murenge wa Ruharambuga wo mu karere ka Nyamasheke.
Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage yafatiye ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu modoka ifite plaque RAA 059 Z y’uwo bakunze kwita My Good.
Kuva mu ijoro ryo kuwa gatanu 01/03/2013 ubwo hafatwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 agizwe ni noti za bitanu mu tubari tubiri dutandukanye Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yatangiye gushakisha abinjiza amafaranga y’amiganano mu mujyi w’akarere ka Ruhango none umwe yamaze gutabwa muri yombi.
Umugore w’imyaka 33 witwa Hasha Gahire utuye mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge arwariye mu Bitaro Bikuru bya Muhima mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gukuramo inda y’amezi atandatu akava amaraso menshi.
Abantu babiri bari kuri moto bitabye Imana nyuma yo kugongana n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyeti itwara abagenzi Volcano mu mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku cyumweru tariki ya 03/03/2013 ahitwa I Rugobagoba mu karere ka Kamonyi.
Umumotari n’uwo yari ahetse baraye baguye mu mpanuka yabereye ahitwa mu Dusego mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yagongaga moto bariho ahagana isaa tatu z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 01/03/2013.
Mutera Pater wari umubitsi wa koperative CUCUNYA ihuje abafite ubumuga bo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza akaba yari aherutse gutorokana inkunga yabo isaga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda yafatiwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, akaba yagejejwe i Nyanza aho yakoreye icyaha uyu munsi (…)
Polisi y’u Rwanda ikurikiranye umukozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda wakoreraga ku ishami ry’iyo banki mu Rutsiro acyekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni icyenda n’ibihumbi 224.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku aratangaza ko mu bakozi hari umwe ufunze akekwaho kuba yarafashe umukobwa ku ngufu. Hari amakuru avuga ariko ko uwo mukozi yaba atumvikanaga n’abayobozi akaba yageretsweho icyaha.
Mu bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro Intara y’Iburengerazuba haravugwa abakozi 6 batorotse akazi baburirwa irengero nyuma yuko biketswe ko baba bakoresha impamyabushobozi z’impimbano.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu araburira abaturage ba Nyabihu n’abandi Banyarwanda guhungira kure ibikorwa byose byabahuza no gucuruza, gusakaza no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umugabo witwa Gahonga Ferederiko w’imyaka 33afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ntarama mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa amakarito 38 y’inzoga bita chief waragi zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda.
Umwe mu bakozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo bari guhugurwa ku bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi yibwe mudasobwa ye mu ijoro rishyira tariki 26/02/2013 iburirwa irengero muri Hotel Dayenu iherereye mu karere ka Nyanza.
Nkiriyehe Eric ukora akazi ko gutwara imodoka, Ntabanganyimana Juma umukarasi ukorera muri gare ya Kayonza na Hakizimana Samuel ugenda ku makamyo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe bazira kwiba inzoga zo mu bwoko bwa likeri mu kabari.
Umwana w’umunyarwanda w’imyaka 13 witwa Kabarebe mwene Byamugisha Cyprien wo mu mudugudu wa Kagugu akagari ka Gishari mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi yazanywe n’inzego z’ubuyobozi bwa Uganda ari umurambo.
Nyiransabimana Sylvaniya, wabanaga n’umugabo we witwa Sibomana Fidele bakaba bari batuye mu kagari ka Twabugezi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, yitabye Imana yiyahuye mu gitondo cyo kuri uyu mbere tariki 25/02/2013.
Buri wese arasabwa kugira uruhare mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo amakimbirane n’ihungabana; nk’uko bisabwa n’umuryango IBUKA.
Mu karere ka nyanza hafashwe inzoga z’inkorano ku nshuro ebyiri zikrikiranye, zifatanywe abacuruzi batandukanye. Abafatanywe izo nzoga bose kuri ubu bahise bashyikirizwa ibiro bya Polisi kugira ngo bakurikiranwe.
Abaturage batuye ikirwa cya Bushonga, kiri mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera batangaza ko bahangayikishijwe na barushimusi babatwarira amato bakayakoresha mu burobyi butemewe, Polisi ikabafata ubwato ikabutwara.
Nsekanabo Athanase w’imyaka 20 y’amavuko utuye mu karere ka Nyamasheke, wari wibye Stabilisateur mu kabari yaje kubabarirwa na nyir’ukwibwa, nyuma yo kuyimufatana. Nyirakabari yatangaje ko ari ukugira ngo amuhe isomo ryo gukoresha amaboko ye.
Banki y’Abaturage (PBR) ishami rya Rwamagana rimaze iminsi ibiri ryibwe amafaranga asaga miliyoni 39 zaba zaribwe n’abakozi babiri bakoreraga iyo banki.
Nyiransekuye Chricelina wo mu kagari ka Nyarubuye, umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi yabonye ihene ye yari yibwe na Iradukunda Jean Pierre umusore w’imyaka 18 wari waraje gupagasa. Iyo hene akaba yayirangiwe n’umumotari Iradukunda yateze ayifite.
Nsengiyumva Jean Paul na Mujyambere Benjamin bakunze kwita Karera bose batuye mu murenge wa Mushikiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe bazira gufatanwa gerenade ebyiri mu rugo imwe yo mu bwoko bwa Totasi indi yo mu bwoko bwa steak.
Umucuruzi witwa Iyizere Gregoire ucururiza muri santire ya Mwendo mu karere ka Ruhango, inzu akorerama yafashwe n’inkongi y’umuriro tariki 21/02/2013 hashya ibintu bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 720.
Habimana Anisept w’imyaka 20 wari utuye mu kagari ka Nyabigugu mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango yitabye Imana aguye mu muvure wengerwamo.