Mu minsi mike ingabo zizagenzura amahoro ziraba zageze muri Congo-Ambasaderi Boubacar

Intumwa yihariye y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, Ambasaderi Aboubacar Diarra mu karere k’ibiyaga bigari aremeza ko mu byumweru bike ingabo z’amahanga zigomba guhangana n’imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo zizaba zahasesekaye ndetse izi ngabo ngo zikazaba zinashinzwe no kubungabunga imipaka y’ibihugu bihana imbibe na Congo byakomeje gutungwa agatoki gukorana n’imitwe yitwaza intwaro.

Mu rugendo rw’iminsi ibiri Ambasaderi Aboubacar yakoreye aho Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari CEPGL ukorera i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yavuze ko ngo ibiganiro bya nyuma by’uko izo ngabo zizakora n’igihe nyakuri zizazira bigeze ku musozo mu muryango w’Abibumbye n’ubwo uyu muyobozi atatangaje igihe nyakuri ingabo zizazira.

Mu masezerano yo kugarura amahoro kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abaturage yasinyiwe Addis Ababa muri Etiyopiya kuwa 24/02/2013 yemeje ko muri Congo hazoherezwa ingabo ibihumbi bibiri na 500 ziziyongera ku zindi ibihumbi 17 ndetse n’indege zidatwara n’abantu bose bazafatanya gucunga umutekano mu burasirazuba bwa Congo no kugenzura imipaka y’ibihugu bihana imbibe na Congo byakomeje gutungwa agatoki gukorana n’imitwe yitwaza intwaro.

Amb.Boubacar hamwe n'abakozi ba CEPGL n'ibigo biyishamikiyeho.
Amb.Boubacar hamwe n’abakozi ba CEPGL n’ibigo biyishamikiyeho.

Izi ngabo ibihumbi bibiri na 500 zizatangwa n’ibihugu bihuriye mu kanama mpuzamahanga k’ibiyaga bigari (ICGLR) hamwe n’umuryango w’iterambere rya Afurika y’amajyepfo SADEC.
Ambasaderi Aboubacar aremeza ko nyuma yo guhashya imitwe yitwaza intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo amahoro ashobora kuboneka mu karere hagakorwa imishinga myinshi iteza imbere abaturage.

Ambasaderi Aboubacar aravuga ko gusura umuryango wa CEPGL bigamije kureba imishinga yagiye igeraho ku buryo ubumwe bw’Afurika bwayifasha kuyikomeza dore ko ubu amahoro agiye kugaruka muri Congo, ngo hakaba hakwiye gutekerezwa imishinga y’iterambere cyane cyane iteza imbere abagore n’urubyiruko kandi ikimakaza amahoro.

Iyi mishanga kandi ngo ikwiye kuzaba yita byihariye ku bagore n’urubyiruko kuko mu burasirazuba bwa Congo habaye ibikorwa byo guhohotera igitsinagore n’urubyiruko rushyirwa mu gisirikare, ubu ibyo byiciro by’abaturage bikaba bikeneye gufashwa kuva mu bukene.

Amb.Boubacar hamwe n’abakozi ba CEPGL n’ibigo biyishamikiyeho
Umuryango wa CEPGL kuva watangira 1976 witaye ku mishinga inyuranye nko kongera ingufu z’amashanyarazi, iy’ubuhinzi n’ishoramari ariko iyi mishinga ikaba yaragiye ibangamirwa n’umutekano muke mu karere. Muri iki gihe CEPGL isaba umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kuyishyigikira mu mishinga iteza imbere akarere ku buryo abagatuye bashobora kwivana mu bukene.

Umunyamabanga wa CEPGL, Herman Tuyaga akavuga ko kongera ingufu z’amashanyarazi mu karere byatuma benshi mu baturage boroherwa n’ibyo bakora ndetse bikongera imirimo no kongerera agaciro umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi.
Ambasaderi Aboubacar yavuze ko azasaba Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bazareba imishinga ya CEPGL bafatanya mu kuzamura imibereho y’abaturage nk’uko biri mu nshingano zo guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse,ese izo ngabo niziramuka zije ntangaruka mbi bizatera kubaturage b’Urwanda byumwihariko akarere k’uburengera zuba?murakoze!

alias yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Tubashimiye namwe komwatangiye kwegerezabantu ibinyamakuru ndetse mukanasaba abantu ibitekerezo byabo

JONAS yanditse ku itariki ya: 8-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka