FDLR niyo yaremye imitwe yitwaza intwaro muri Congo-Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga aravuga ko kuba FDLR iri mu burasirazuba bwa Congo ariyo mpamvu nyamukuru yatumye havuka indi mitwe yitwaza intwaro harimo ishamikiye kuri FDLR bafatanya mu bikorwa byo kwica no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya FDLR igamije kwirindira umutekano.

Ibi Lt. Gen. Charles Kayonga yabibwiye intumwa z’ibihugu 11 ziri mu mahugurwa yo kwiga uko impande zishyamiranye mu bihugu birimo imvururu zihurizwa hamwe zikaganira kandi zikagera ku mahoro n’ubwumvikane, amahugurwa bise political affairs course yatangiye mu ishuri ry’amahoro Rwanda Peace Academy uyu munsi kuwa gatatu tariki ya 06/03/2013 i Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ngizo impuguke mu guhuza abashyamiranye zikomoka mu bihugu 11 zitabiriye amahugurwa.
Ngizo impuguke mu guhuza abashyamiranye zikomoka mu bihugu 11 zitabiriye amahugurwa.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa abereye ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afurika, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga yibukije abayitabiriye ko bakwiye no kuganira ku kibazo cy’umutwe FDLR wakoze jenoside mu Rwanda ukaba unahungabanya amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

Yagize ati: “FDLR iri muri Congo kuva mu 1994, nyuma yo gukora Jenoside mu Rwanda, ikaba ibangamiye cyane abaturage ba Congo ndetse n’abo mu karere muri rusange. Uretse ibyo bikorwa bibi, uyu mutwe wifatanyije n’igisirikare cya Congo FARDC, bafasha mu ivuka ry’imitwe nka Nyatura na Vutura.”

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda avuga ko FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, byabaye intandaro y’ivuka ry’imitwe yitwaje intwaro igamije kwicungira umutekano, ngo birinde ibitero n’ubugizi bwa nabi bw’uyu mutwe ugizwe ahanini n’abakoze jenoside mu Rwanda. Ngo hari ariko n’imitwe ikorana na FDLR mu migambi mibisha yayo.

Bamwe mu nzobere mu gucyemura amakimbirane bitabiriye amahugurwa.
Bamwe mu nzobere mu gucyemura amakimbirane bitabiriye amahugurwa.

Abitabiriye aya mahugurwa yiswe political affairs course ni abasivile, abapolisi ndetse n’abasirikare baturuka mu bihugu 11 bigize umutwe East African Standby Force w’ingabo zitegurirwa kubungabunga amahoro aho byaba ngombwa mu burasirazuba bwa Afurika. Ibi bihugu ni u Burundi, Uganda, Comoros, Seychelles, Ethiopia, Somalia, Sudani, Djibouti n’u Rwanda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bagebarwanira iyo bazaze mu Rwanda bisubiyeho.

Kayigamba valens yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

wakwicecekeye ko ejobundi wakwibona i lahaye!!!

kagame yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka