Uwari yatorokanye inkunga ya bagenzi be bafite ubumuga yatawe muri yombi
Mutera Pater wari umubitsi wa koperative CUCUNYA ihuje abafite ubumuga bo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza akaba yari aherutse gutorokana inkunga yabo isaga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda yafatiwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, akaba yagejejwe i Nyanza aho yakoreye icyaha uyu munsi kuwa 01/03/2013.
Nyuma y’iminsi mike ibiro Kigali Today itangaje inkuru ivuga ku itoroka rye ndetse hakagaragazwa n’ifoto ye byarangiye afatiwe mu karere ka Rubavu nk’uko inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza zibyemeza kandi bigashimangirwa na Karabayinga Emmanuel ushinzwe ibibazo by’abafite ubumuga mu karere ka Nyanza.

Uyu Mutera Pater yatorokanye ayo mafaranga ubwo yari kumwe na Nzaramba Phillipe Perezida wa koperative y’abafite ubumuga bombi babereye abanyamuryango. Icyo gihe ngo Nzaramba Phillipe yagiye mu gikoni cy’ahantu hari akabari agiye gusaba ko bamutegurira ifunguro ngo bombi basangire, ni uko Mutera Pater amucunga ku jisho agakapu karimo amafaranga aba arakadukanye ntihagira uwongera kumuca iryera.
Icyo gihe abahagarariye abafite ubumuga muri Nyanza biyambaje inzego z’umutekano n’itangazamakuru, basakaza amafoto ye mu itangazamakuru basaba ko uwabona uwo Mutera Pater wese yatungira agatoki inzego z’umutekano zimwegereye kugira ngo akurikiranywe ku byo ashinjwa.
Ayo mafaranga yibwe yari inkunga umuryango Action Aid wari wateye koperative y’abafite ubumuga kugira ngo bashobore kugura ibikoresho bazakoresha mu gutunganya inkweto, imikandara n’ibindi bikoresho bikorwa mu mpu.
Ingingo ya 300 y’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu wese ukora ubujura budakoresheje intwaro cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano iyo icyaha kimuhamye.
Twizeyeyezu Jean Pierre
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|