Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko FDLR ikiri imbogamizi ku mutekano w’akarere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko umutwe wa FDLR uterwa inkunga n’ubutegetsi bw’i Kinshasa ukomeje kuba ikibazo gikomeye cy’umutekano mu Karere.

Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yitabiraga inama ya 1321 yo ku rwego rw’Abaminisitiri y’Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro. Ni inama yibanze ku isesengura ry’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agaragaza ingero z’uburyo uyu mutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje kuba ikibazo ku mutekano aho mu Ukuboza 2025 wagize uruhare mu gutwika umudugudu muri teritwari ya Walikale ndetse n’uburyo ukomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano muri ako gace.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza impungenge ku bikorwa bya buri munsi byo kutubahiriza agahenge bikozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC. Yibukije kandi ko agahenge, uko gateganywa, ari amasezerano agomba kubahirizwa n’impande zombi zihanganye, bityo ko kadashobora gushyirwa mu bikorwa n’uruhande rumwe gusa.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko u Rwanda rwishimiye icyemezo cya AFC/M23 cyo kuva mu Mujyi wa Uvira, kikaba ari ikimenyetso cy’ubushake bwiza ku bahuza muri aya makimbirane no kugaragaza ko biteguye gusubira mu biganiro.

Yavuze kandi ko u Rwanda rukomeje gufatanya na Afurika Yunze Ubumwe nk’umuhuza n’umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Washington no guhashya burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka