Ni amakuru yaturutse mu Nteko Rusange yateranye kuwa 29 Ukuboza i Kigali.
Uru rwunguko rwagezweho bitewe n’ubwitabire bwa serivisi Umwalimu SACCO igenera abanyamuryango, aho bigaragarira mu mibare yiyongereye, kuko hatanzwe inguzanyo zigera kuri miliyari 222 ndetse izikiri hanze zikaba ari 220.
Ibi kandi byafashije kuzamura umutungo rusange wa Koperative Umwalimu SACCO, ku kigero cya 27%, uvuye kuri miliyari 237 ukagera kuri miliyari 300.
Umuyobozi wa Koperetive Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence yavuze ko iyi nama rusange isanzwe iterana igamije kurebera hamwe ibiba byaremejwe bizakorwa mu mwaka wose n’uburyo byashyizwe mu bikorwa aho kugeza mu Ugushyingo hari hamaze gukorwa ibingana na 75%.
Yakomeje agira ati: “Ibyo tubikesha uburyo abanyamuryango bitabiriye serivisi cyane cyane iz’inguzanyo ziturukamo ayo mafaranga, aho bazitabiriye ku kigero cyo hejuru kandi bakanishyura neza kuko ikigero cy’inguzanyo zitishyurwa neza kingana na 1%.”
Muri iyi nteko rusange ya 31, yateraniye mu Mujyi wa Kigali, abayobozi n’abanyamuryango bagize umwanya wo gusuzuma ibikorwa byagezweho, gutegura icyerekezo gishya, no gushimira abarimu ku giti cyabo ndetse n’ibimina byagaragaje umwete n’imikorere myiza kurusha abandi.
Muri iyo nteko, abarimu n’ibimina bashimiwe by’umwihariko kubera uruhare rukomeye bagize mu guteza imbere Umwalimu SACCO, kwitabira neza gahunda zo kwizigamira no gufata inguzanyo mu buryo buboneye, ndetse no kubahiriza inshingano zabo nk’abanyamuryango.
Abayobozi ba Umwalimu SACCO bavuze ko gushimira abahize abandi bigamije gukomeza gushishikariza abarimu gukorana umurava, guteza imbere umuco wo kwizigamira no gukoresha neza serivisi z’umwarimu Sacco n’inguzanyo.
Bamwe mu bashimiwe bavuze ko iki gikorwa kibateye ishema n’imbaraga zo gukomeza kuba intangarugero, basaba n’abandi barimu gukomeza kwitabira ibikorwa bya Umwalimu SACCO hagamijwe guteza imbere imibereho yabo n’iterambere rusange.
Ntegerejimana Innocent, uyobora Urwunge rw’amashuri rwa Rufungo mu Karere ka Rulindo wahembwe mu cyiciro cy’abizigamiye neza yavuze ko ibanga yakoresheje ari uburyo yagiye ategura ingengo y’imari bijyanye n’uburyo yinjiza.
Ati: ”Iyo umuntu akurikije ibyo yinjiza ategura gahunda ye cyangwa ingengo y’imari y’uburyo azayikoresha, hanyuma ibyo byose ukabiteganyamo. Uburyo njye nabiteganyijemo, nanyuze muri gahunda ya Nzigamira Nige kugira ngo abana banjye babe bashobora kwiga cyangwa nanjye mbe nakongera ubushobozi n’umudamu wanjye, tubashe kuzamura urwego.”
Innocent akomeza avuga ko yifashishije umushahara we ndetse n’inguzanyo Umwalimu SACCO yamuhaye byamufashije gukora indi mishinga yunganira umushahara we, aho yashoye mu buhinzi bw’ikawa, urutoki n’indi myaka itandukanye.
Yasabye abarimu bagenzi be gukunda akazi bakora kandi bakagerageza gukoresha neza umushahara wabo ndetse n’inguzanyo bafata bakagerageza kuzikoresha icyo zigenewe.
Iyi nteko rusange ya 31 yasize abanyamuryango biyemeje gukomeza ubufatanye no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwemo, hagamijwe gukomeza guteza imbere Umwalimu SACCO n’abarimu muri rusange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|