Kagame yagarutse ku bihe byiza u Rwanda rwagize uyu mwaka

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko uyu mwaka izina ry’u Rwanda ryogeye hose kubera ibikorwa by’indashyikirwa rwagezeho n’ibirori cyangwa inama zikomeye rwateguye.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2025, Perezida Kagame yavuze ko habaye ibikorwa byinshi by’ingenzi byazamuye izina ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Hateguwe ku nshuro ya mbere Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika, kandi Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance) ryakiriye icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri baturutse hirya no hino muri Afurika.

Mu Rwanda kandi hatangiye inama ngarukamwaka nshya igamije guteza imbere udushya mu bijyanye n’ingufu za nucléaire muri Afurika.

Kagame yagize ati "Ibi byose byongera kwemeza ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bafite ubushobozi bwo kwiyemeza abo turi bo, ibyo duhagarariye n’icyerekezo twerekeza."

Kagame yagize ati "Icyaranze cyane umwaka wa 2025 ni ukwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya UCI. Kuzana iri rushanwa n’abakinnyi baryitabira ku rwego rwo hejuru mu mihanda ya Kigali byabaye ishema rikomeye ku gihugu cyacu. Ndashimira byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bigenda neza."

Kagame yavuze kandi ko Siporo ihuza kandi igaha imbaraga imiryango yose, nta mipaka; ati "isi yabonye u Rwanda na Afurika mu isura nshya. Kandi nubwo tutaragera ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru, icyizere cy’ejo hazaza ni cyiza bitewe n’ubufasha bwa FIFA mu kudufasha kwiyubaka. Tuniteze kandi kwakira FIFA Series umwaka utaha."

Avuga ko hashingiwe ku bikorwaremezo u Rwanda rwubatse, intego y;igihugu y’igihe kirekire ari ukurema no kurera impano z’Abanyarwanda b’ejo hazaza, zigashobora guhatana no gutsinda ku rwego rwo hejuru.

Mu bubanyi n’amahanga, perezida Kagame yavuze ko muri uku kwezi, u Rwanda na DRC byashyize umukono ku Masezerano ya Washingtonm ari naho yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, hamwe n’inzego nyafurika, ku bw’inkunga batanze mu gutuma iyi nzira y’amahoro igera ku musaruro.

Yagize ati "Iyi ni intambwe ikomeye igamije gukemura imizi y’amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC no kugarura ituze mu karere. U Rwanda rwiyemeje byimazeyo gushyira mu bikorwa aya masezerano, ariko icyabangamira amahoro n’umutekano w’abaturage bacu nticyemewe na gato."

Aha ariko Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko icyago cy’iterabwoba rishingiye ku mitwe yitwaje intwaro ifashwa n’ibihugu kigihari kandi kikiri ikibazo gikomeye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka