Kamonyi: Mu mezi atatu abarenga 200 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagaragazaga ibyavuye mu ngendo baherutse kugirira mu mirenge, uturere n’Umujyi wa Kigali, Depite Germaine Mukabalisa yasabye ko Minisiteri y’Umuryango n’iy’Ubutabera zatumizwa zigasobanura uko ziri gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane mu Karere ka Kamonyi, intara y’Amajyepfo.

Yagize ati “Ni ikibazo kitari kiri muri gahunda y’ibyatujyanye, ariko kirababaje cyane ku buryo tutakireka kuko twazasanga mu yandi mezi atatu ari imbere hari abandi bangana gutyo bongeye guhohoterwa.”

Mu bangavu magana abiri na mirongo itatu na bane (234) bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Depite Mukabalisa, yavuze ko harimo bana 105 bataragera ku myaka 18, hakabamo n’abagore ijana n’umwe, ashimangira ko ari ikibazo kimaze gufata indi ntera ku buryo bidakwihe ko Inteko ikirenza ingohe.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7) bwerekanye ko abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 baterwa inda biyongereyeho 3% mu gihe cy’imyaka itanu, bakagera ku 8%.

Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwa 2020-2025, bwagaragaje ko hashingiwe ku myaka abangavu batewe inda, 1% bari bafite imyaka 15,naho 2% bakaba bari bafite imyaka 16.

Abandi 6% bari bafite imyaka 17, mu gihe 12% bari bafite imyaka 18, abandi 20% bakagira imyaka 19.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka