Uyu mukino watangiye saa cyenda n’igice, ikipe ya Rayon Sport irusha umupira mukeba wayo kuko ariyo yihariraga cyane umupira.
Mu gice cya mbere Rayon Sport imaze igihe yarasubiye ku ivuko mu marere ka Nyanza yabashije gutsinda ibitego bitatu mukeba wayo itarinjiza igitego na kimwe.
Ibitego bibiri byatsinzwe n’umusore rutahizamu Sina Jerome icya gatatu gitsindwa n’umusore Makenzo.

Mu gice cya kabiri umupira waje guhindura isura kuko Etencel yaje kubona nayo igitego kimwe.
Muri iki gice kandi niho amakipe yombi yabonye penariti Rayon Sport ntiyabasha kwinjiza imwe yabonye ariko Etencel yo ibasha kwinjiza iyo yari yabonye, iba igize ibitego bibiri.
Gerard GITOLI Mbabazi
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Oya ibitego bibiri ni ibya Papy Kamanzi na Sina Jerome.
Nkunda Rayon Sport kandi nishimiye uko igenda izanzamuka ariko ba myugariro bayo nibareke kutudwaza umutima. Amakosa bakoze kuri Finale ya RPF Cup yongeye kwigaragaza mu mukino wahuje Rayon na Etincelles. Byaba byiza muri Mutarama 2013 abayobozi ba Rayon bongereye ingufu muri defence ndetse no hagati.