Champions League: Real Madrid izacakirana na Manchester United muri 1/8 cy’irangiza

Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League) yagaragaje ko Real Madrid yo muri Espagne na Manchester yo mu Bwongereza zizahura.

Imikino ibiri ya 1/8 cy’irangiza izahuza aya makipe yombi, izagaragaza ubuhanga bwa Jose Morinho wa Real Madrid n’ubwa Sir Alex Ferguson wa Manchester United, dore ko ari bamwe mu batoza bafatwa na benshi nk’aba mbere ku isi.

Si abatoza gusa bategerejwe kuzigaragaza muri iyo mikino, kuko n’abakinnyi b’aya makipe yombi afite ameteka ku mugabane w’uburayi bazigaragaza.

Hategerejwe kureba uko Cristiano Ronaldo wa Real Madrid azitwara imbere ya Wayne Rooney na bagenzi be ba Manchester United bagiranye ibihe byiza na we mbere y’uko ajya muri Real Madrid muri 2009, aguzwe akayabo kabaye n’agahigo ka Miliyoni 80 z’ama pounds.

Benshi bemeza ko umukino uzahuza Mourinho na Ferguson ari wo ukomeye cyane.
Benshi bemeza ko umukino uzahuza Mourinho na Ferguson ari wo ukomeye cyane.

Iyi tombola yabereye ku cyicaro cya UEFA i Nyon mu Busuwisi ku wa kane tariki ya 20/12/2012 kandi, yagaragaje ko Arsenal nk’indi kipe ihagarariye Ubwongereza muri iryo rushanwa, izahura na Bayern Munich yageze ku mukino wa nyuma mu gikombe giheruka igatsindwa na Chelsea.

Celtic yo muri Ecosse yabashije guhangara FC Barcelone ubwo bari mu itsinda rimwe, yatomboye kuzakina na Juventus yo mu Butaliyani yabaye iya mbere mu itsinda ryarimo Chelsea itarabashije kugera muri 1/8 cy’irangiza.

Nk’uko byagenze mu myaka yatambutse, FC Barcelone yo muri Espagne yongeye guhuzwa na Milan AC yo mu Butaliyani, Galatasaray yo muri Turukiya ihuzwa na Schalke 04 yo mu Budage.

Borussia Dortmund, nayo yo mu Budage izakina na Shakhtar Donetski yo muri Ukraine, FC Porto yo muri Portugal ikine na Malaga yo muri Espagne, naho Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ikine na Valence yo muri Espagne.

Imikino ya 1/8 cy’irangiza izatangira tariki 12/02/2013, Celtic FC ikazakina na Juventus, Valencia igakina na Paris Saint-Germain, naho bucyeye bwaho ku wa gatatu tariki 13/2/2013 Shakhtar Donetsk ikazakina na Borussia Dortmund, mu gihe kuri uwo munsi kandi Real Madrid izakira Manchester United FC i Santiago Bernabeu.

Uko amakipe yatomboranye.
Uko amakipe yatomboranye.

Imikino ya ¼ cy’irangiza izakinwa tariki 15/03/2013, iya ½ ikinwe tariki 12/04/ 2013, naho umukino wa nyuma uzabera kuri Wembley Stadium i London mu Bwongereza ukazaba tariki 25/05/2013.

Nyuma ya Tombola y’uko amakipe azahura kuri ‘Champions League’ hanabaye tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 cya Europa League kuva tariki 07/03/2013.

Dore uko amakipe yatomboranye:

1. FC BATE Borisov v Fenerbahçe SK

2. FC Internazionale Milano v CFR 1907 Cluj

3. Levante UD v Olympiacos FC

4. FC Zenit St Petersburg v Liverpool FC

5. FC Dynamo Kyiv v FC Girondins de Bordeaux

6. Bayer 04 Leverkusen v SL Benfica

7. Newcastle United FC v FC Metalist Kharkiv

8. VfB Stuttgart v KRC Genk

9. Club Atlético de Madrid v FC Rubin Kazan

10. AFC Ajax v FC Steaua Bucureşti

11. FC Basel 1893 v FC Dnipro Dnipropetrovsk

12. FC Anji Makhachkala v Hannover 96

13. AC Sparta Praha v Chelsea FC

14. VfL Borussia Mönchengladbach v S.S. Lazio

15. Tottenham Hotspur FC v Olympique Lyonnais

16. SSC Napoli v FC Viktoria Plzeň

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka