Nyarugenge: Umukobwa w’imyaka 19 ari mu maboko ya Polisi azira cheque ya 200.000
Umukobwa w’imyaka 19 witwa Philomene Tuyisenge yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge tariki 17/10/2012 akurikiranweho kubikuza cheque y’ibihumbi 200 ya nyiri iduka rya Quincallerie Eco-Marche.
Tuyisenge yafashwe nyuma y’uko nyiri cheque amenyesheje banki ya BCR ko yataye agatabo ka cheque ka sosiyete ye. Uwo mukobwa avuga ko yashutswe n’inshuti ye yitwa Angelique Vumiliya w’imyaka 25 n’undi muntu atavuga. Icyakora ahakana ko atigeze yiba ako gatabo ka cheque.
Tuyisenge ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima, mu Mujyi wa Kigali mu gihe polisi iri mu iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara asaba abakozi ba banki buri gihe kugenzura cheque n’imikono yazo mu rwego rwo gukumira abajura bashobora gukoresha cheque z’abandi bantu.
Supt. Gakara ahamagarira abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano bahanahana amakuru kugira ngo ibyaha by’ubujura bikumirwe kandi bihashywe mu gihugu.
Abantu 40 batawe muri yombi bazira cheque baforoze; nk’uko umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakomeje abitangaza.
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya igihano cy’igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu ryikubye inshuro 2 kugeza kuri 5 z’agaciro k’ibintu byibwe cyangwa kimwe muri byo ku cyaha cy’ubujura buciye icyuho.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|