Hatangijwe urwego rugamije gufasha Leta n’abikorera kugirana ibiganiro

Inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’Urugaga rw’Abikorera(PSF), bashyizeho urwego rw’ibiganiro bise “RPPD”, rubahuza kugira ngo impinduka mu bucuruzi zihutishwe ku ruhande rwa Leta hanakemurwe ibibazo by’abikorera mu Rwanda ku ruhande rw’abikorera.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2012, nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB), cyemeranyijwe na PSF gushyiraho RPPD ( Rwanda Public-Private Dialogue), mu rwego rwo kurengera inyungu za buri wese.

Hannington Namara, Umuyobozi mukuru wa PSF yavuze ko uru rwego ruzabafasha kunononsora ibibazo bituruka ku mategeko akunda kunanirana mu isobanurwa ryayo.

Ati: “Tuzumvikanisha ibibazo bijyanye n’amategeko adasobanuka mu buryo bumwe (cyane cyane ajyanye n’imisoro), hari igihe abarengera ibidukikije babuza umushoramari gutangira ibikorwa bye kandi abifitiye uburenganzira”.

icyapa kiranga amasezerano ya RPPD.
icyapa kiranga amasezerano ya RPPD.

Yongeyeho ko n’ikibazo cy’ubucuruzi (business) buhagarara ari bwinshi, kizashakirwa umunti hashingiwe ku guteza imbere ubushakashatsi ku mpamvu zituma abashoramari batangira ari benshi mu Rwanda, ariko nyuma y’igihe gito bagahagarika ibikorwa byabo.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yasobanuye ko RPPD izafasha gukemura ibibazo bya buri mushoramari, bitaragera aho kuba urusobe cyangwa gutuma ubucuruzi bwe buhagarara.

Ashimangira akamaro ka RPPD, Akamanzi yavuze ko hari inkuru yasomye muri kimwe binyamakuru bikorera mu Rwanda, inkuru ivuga ko restora yitwa Papyrus yari igiye gufunga imiryango kubera amabwiriza y’umujyi wa Kigali yinubiraga ko atayinogeye.

Yavuze ko RDB yahagobotse ariko nanone ngo ntiyashobora guhora ikemura ibibazo bya buri wese muri ubwo buryo, keretse hagiyeho urwego rubishinzwe.

U Rwanda rwashyizeho ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu guharanira inyungu z’impande zombi, rufatiye ku ngero z’ibihugu bya Singapore, Malawi n’ibirwa bya Maurice.

Ubu bufatanye bwari busanzweho bwitwa Rwanda Public-Private Partnership (RPPP), ariko bwibandaga ku kumvisha abikorera uruhare bafite mu iterambere ry’igihugu, kurusha kumva ibibazo bafite, nk’uko bamwe mu bagize PSF bavuga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka